
Minisiteri y’Uburezi yashyize umucyo ku musanzu w’ababyeyi mu mashuri
Aug 25, 2025 - 07:49
Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na Leta kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi, nyuma y’impaka zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku mafaranga atandukanye asabwa ababyeyi kandi bigakorwa n'ibigo bitandukanye.
kwamamaza
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi barimo n'ababyeyi bagaragaje impungenge ku mashuri yisumbuye nka Saint Vincent Muhoza basabye amafaranga arimo ibihumbi 5 yiswe ayagenewe gukurikirana umunyeshuri mu masaha atari ay’akazi, ndetse na Groupe Scolaire Officiel de Butare basabye arimo ibihumbi 25 y'umugati n’ibindi bigo bifite amazina azwi nka GS Remera Rukoma, Ishuri ry'abakobwa GSND de Byumba yagiye asaba amafaranga y'ishuri arenze agenwa n'amabwiriza.
Hashingiwe ku mabwiriza yo ku wa 14 Nzeri (09) 2022, binyuzr mu itangazo ryayo, Minisiteri y'Uburezi ryasobanuye umusanzu w’ababyeyi ugomba gutangwa ndetse n'inzira zigomba gukoreshwa kugira ngo ikigo cy'amashuri cyongere amafaranga.
Itangazo rivuga ko amashuri acumbikira abanyeshuri agomba gusaba 85,000 Frw, amashuri yisumbuye yigisha abanyeshuri biga bataha agomba gusaba 19,500 Frw, naho amashuri y’incuke n’abanza agomba gusaba 975 Frw. Amashuri yisumbuye kandi ashobora kongera ku mafaranga yemejwe haruguru 7,000, ariko gusa nyuma yo kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera kuri iryo shuri. Nimugihe andi mafaranga yishyurwa na Leta binyuze muri Capitation Grant.
Mineduc yavuze ko gukora ibinyuranyije n'aya mabwiriza bigomba kubanza kwemezwa n'inama rusange y’ababyeyi barerera ku kigo cy'ishuri, ubuyobozi bw'akarere iryo shuri riherereyemo ndetse na Minisiteri y'Uburezi ubwayo.

Nubwo MINEDUC yasohoye iri tangazo nyuma y'ibyibazwaga, bamwe bashimye ubu buhwituzi ariko banibaza niba iyi minisiteri itazi ibikorwa n'ibigo by'amashuri. Basabye ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse kuko ibikorwa bibangamira abana bo mu miryango itifashije batsinda ibizamini bya Leta.
Uwitwa Uwiringiyimana Jean Paul ku rubuga nkoranyambaga rwa X yagize ati:" Niba atari ukwirengagiza ba Nyakubahwa, amafranga dutanga ntaho ahuriye n'ibi mwanditse hano kandi sintekereza ko mwaba mutabizi. Benshi mu babyeyi byaratunaniye abana bariyicariye. Imvuga yanyu ntabwo ariyo ngiro pe!"
Yongeraho ko " Ababyeyi twaragowe cyane rwose, ku ishuli bahagize centre y'ubucuruzi duhora tugura ngaho amakayi y'ibizamini, impapuro zahato na hato, uniforms zihenze,... Kandi byose babifashwa na komite za baringa baba barishyiriyeho ngo ni iz'ababyeyi. Turarushye rwose muzadutabare."
Undi witwa Joseph Ntakirutimana yunze murye ati:"Ibi nibyiza rwose, ariko hakenewe n'igenzura rihagije mu iyubahirizwa ryabyo kuko abenshi babyirengagiza nkana. Ngirango mwabonye babyeyi zimaze iminsi zizenguruka, nigute umwana watsinze afite amikoro make aziga? Naya 12-basic education nayo ubwayo hari uyabura akicara".
Ni kenshi ababyeyi bagiye bagaragaza kwinubira amafaranga basabwa n'ibigo by'amashuri, harimo n'ibiciro by'ibikoresho basabwa kuhagurira birimo imyambaro y'ishuri, abakodesha bimwe mu bikooresho ndetse n' impamuro n'amakayi y'ibizamini buri munyeshuli asabwa.
Basaba Minisiteri y'Uburezi kubikoraho ubugenzuzi, byaba ngombwa umunyeshuri akemererwa kwigurira ibirimo imyambaro y'ishuri.
Dore zimwe muri za babyeyi zakuruye impaka:





kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


