MINISANTE iteganya kwegereza Farumasi z’uturere ububiko bw’imiti muri buri ntara

Nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaje ko mu rwego rw’ubuvuzi hakigaragaramo ibibazo bibangamira uburenganzira bwa muntu birimo icy’ibura ry’imiti muri Farumasi z’uturere, Minisiteri y’ubuzima iravuga ko hari guteganywa umuti urambye binyuze mu kwegereza Farumasi z’uturere ububiko bw’imiti byibuze muri buri ntara.

kwamamaza

Ubwo basuzumaga raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2022-2023, Abadepite bagize Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, basanze hari aho igaragaza ko urwego rw’ubuvuzi rugifite ikibazo cyo kubonera imiti ku gihe, bituma aba badepite babaza MINISANTE, igituma imiti ibura nyamara harashyizweho ikigo cyihariye gishinzwe gukwirakwiza imiti mu Rwanda.

Umwe ati "ni ukubera iki uyu munsi imiti itaboneka muri za Farumasi yegereye abagenerwabikorwa?" 

Dr. Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko koko iki kibazo gihari ndetse gifite imvano mu mikoro.

Ati "kuri za farumasi zo mu karere zavuye ku uko zakoraga mbere zinjira mu kigo gishya RMS, ubwo buryo bwabayemo kugorana muri iyo minsi yambere, mu buryo bwo gukwirakwiza imiti hari ubushobozi bisaba bwinshi, harimo imodoka zo gutwara imiti cyangwa se guhindura sisiteme bakoresha n'imiti batangaga ubwayo uburyo byari bimeze ntabwo byari binoze". 

Gusa na none Minisitiri Sabin, avuga ko hari igisubizo kirambye giteganywa, ati "hari ibindi twahinduye harimo no kureba uburyo twakora buri karere kagira imiti yako yashira kakaza i Kigali, tukaba twagira muri buri ntara ububiko bw'intara yose ku buryo aho kugirango afate urwo rugendo agaruka i Kigali yarufata ari hafi aho".    

Mu mwaka wa 2020, mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, hashyizweho ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kinegurirwa farumasi z’uturere, gisimbuye ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), nyamara kugeza ubu ntikirabasha gukemura ibibazo mu ikwirakwizwa ry’imiti aho kugeza ubu farumasi z’uturere zigitaka kubura imiti imwe n'imwe bikagira ingaruka ku mitangire ya serivise z’ubuvuzi mu bitaro ibigo nderabuzima n’izindi nzego zitanga ubuvuzi.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Mar 8, 2024 - 07:40