
MININFRA yatangaje ingamba zo guhangana n’ibura ry’amazi
Nov 26, 2025 - 16:40
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) yatangaje ko mu miyoboro 432 y’amazi itarakoraga mu gihugu hose, 160 yamaze gusanwa mu myaka ibiri ishize, mu gihe indi 265 igomba gusanwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka, hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage bose no kubungabunga ibikorwa remezo.
kwamamaza
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yabitangaje ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bimaze kugerwaho n’ingamba nshya zo gukemura ibibazo by’amazi mu gihugu. Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyahawe inshingano zo kuvugurura imiyoboro 432 yari yarangiritse, kandi ko ibikorwa byo kuyisana byatangiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.
Yagize ati: “Mu myaka Ibiri ishize hamaze gusanwa imiyoboro igera mu 160 kuko hasigaye 265. Muri ya miyoboro 432 itarakoraga, hasigaye 265 idakora mu gihe cy’imyaka Ibiri. Buri mwaka tugenda duteganya ingengo y’imari yo kuzayisana hakabaho n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abo tugenda dufatanya ya miyoboro tukayivugurura.”
Minisitiri Gasore yavuze ko imiyoboro mishya iyo ivuguruwe iba yizewe, kuko WASAC imaze kugira ubunararibonye mu kuyicunga. Yibukije ko imiyoboro imwe yangirika bitewe no kubura imiti isukura amazi, cyangwa imiyoboro ikoreshwa nabi n’abashoramari batubahiriza amabwiriza. Yemeje ko ibi bibazo biri kugenda bikosorwa, ariko ko urugendo rukiri rurerure kugira ngo ibikorwa byose bigere ku rwego rwifuzwa.
Yanavuze ko ikibazo cy’amazi muri Kigali gishingiye ahanini ku miyoboro yashyizweho mu myaka ya 1980 kandi muri iki gihe imwe muri yo iracyakoreshwa mugihe umubare w'abatuye Umujyi wa Kigali wikubye inshuro icumi.
Ibi byiyongeraho kuba ikoranabuhanga ryakoreshwaga icyo gihe ari amatiyo kandi menshi ari ay’ibyuma ashobora kugira umugese akangirika.
Yagize ati: “Uwashushanyije iyo tiyo nini icyo gihe, yari yagereranyije n’umubare w’abaturage bahari. Uyu munsi abaturage bikubye nshuro cumi. Kugira ngo ukomeze ubahe amazi, tuzamura cyane imbaraga (pressure) z’amazi anyura muri rya tiyo rimwe na rimwe rigahabwa amazi arenze ubushobozi bwaryo.
Mu gukemura ibibazo by'ibikorwaremezo, yavuze ko hari imishinga yo kuvugurura imiyoboro, hagashyirwa amatiyo minini irimo nk' iyazamura Gatsata yerekeza Gisozi, ariko byose bitakorerwa rimwe.
Yagize ati:" Uyu munsi tureba ahababaye cyane tukahakora, mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi yubatswe mbere ariko tukanazirikana n’ahandi tukavuga ngo ese ko uyu munsi ko n’amazi dufite mu Mujyi wa Kigali ataduhagije, ni bwo duhitamo igice kinini cy’amafaranga kikajya ahababaye ibikorwa remezo ikindi gisigaye kikajya mu ishoramari ry’inganda nk’uku turimo kuzamura uruganda rwa Karenge kugira ngo amazi aboneke mu Mujyi wa Kigali.”
Yongeraho ko" Politiki iratuyobora ndetse ikadutegeka kugeza amazi meza ku baturage bose mu bushobozi buhari kandi tunashima ko hari byinshi byakozwe mu bijyanye n’ubushobozi.”
Hafashwe ingamba ku bisenya ibikorwaremezo
Minisitiri Gasore yagarutse no ku bindi bibazo bitera ibura ry’amazi nko kuyobora nabi ay’imvura mu mishinga y’imihanda, bigateza inkangu no kwangiza imiyoboro. Yatangaje ko hari imihanda yagiye igaragaramo ibibazo birimo Ngoma–Ramiro na Huye–Kibeho, aho amazi atayobowe neza yateje ibyangiritse. Icyakora, avuga ko hari ingamba zafashwe.
Ati: “Ubu imihanda mishya turi gukora yose, turi kuyobora amazi tukayageza mu kabande
RWB, nk’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda, nirwo rutanga uruhushya rwo gukoresha amazi ku bikorwa byose birimo n’ibya WASAC na REG iyo ikora ingomero.
Ati:" Ni yo itubarira kugira ngo tudakamya ibiyaga kuko amazi dukura mu kiyaga aba agomba kungana n’ajyamo.”
Minisitiri Gasore yavuze ko hari ingamba nshya zashyizweho zigamije kwirinda ibibazo biterwa no kutayobora neza amazi y’imvura ku mihanda yubakwa ngo bayayobore bayageze mu kabande, ahubwo agateza za ruhurura.
Yemeje ko ubu imihanda mishya igomba kubakwa kandi igashyirwaho imiyoboro iyaherekeza kugera mu kabande. Nubwo bwongera ikiguzi. Minisitiri Gasore avuga ko kubikora mu gihe cyo gushyira mu bikorwa umushinga bihendutse kuruta gutangabikiguzi cyo kuzasubira kuwusana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


