MINAGRI igiye gushyiraho uburyo bwo kwandika abaguzi b'umusaruro w'ubuhinzi

Mu gihe hari bamwe mu bahinzi bavuga ko bitewe no kubura abaguzi bizewe b’umusaruro wabo bituma bawugurisha ku bamamyi kandi bagahendwa, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ibyaba byiza ariko abahinzi bajya bakorera hamwe kuburyo bajya gutangira guhinga bafite uzagura uwo musaruro kandi yizewe ndetse ngo hari gahunda yo guha ibyangombwa abagura umusaruro mu rwego rwo guca abamamyi.

kwamamaza

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa bashyiraho ibiciro fatizo by’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, gusa hari abahinzi bavuga ko iyo bejeje bagorwa no kubona abaguzi bemewe bagura umusaruro wabo ibituma bawugurisha ku bamamyi kandi bagahendwa.

Umwe ati "twebwe tubura umuguzi nyawe, tugurisha ku mumamyi kubera ko nta muguzi dufite".

Undi ati "ubona ari abajura kuko batugurira ku giciro gitoya kandi ejo twakenera imbuto bakaduhenda". 

MINAGRI ivuga ko aba bahinzi baramutse bibumbiye mu matsinda bagahingira hamwe byaborohera kubona umuguzi ndetse binashoboka ko bajya batangira guhinga bazi uzabagurira.

Kwibuka Eugene, umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe itangazamakuru ati "icyo dukangurira abahinzi ni ukwishyira hamwe mu mashyirahamwe kugirango bahingire hamwe babe bazi umusaruro bashobora kuzabona, batangire guhinga bafite amasezerano cyangwa se banavugana n'umuguzi ku buryo baba bazi ko bahingira umuguzi ufite nubundi gahunda yo kuzabagurira, ibyo bifasha ko iyo bahinze bafitanye amasezerano n'umuguzi umusaruro bawufata neza bijyanye nibyo umuguzi yifuza waboneka agahita aza kuwutwara kuko nubundi aba awutegereje".

Ibi kandi binashimangirwa na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri akongeraho ko hari na gahunda yo kubarura abagura umusaruro bagahabwa ibyangombwa mu rwego rwo guhashya abamamyi.

Ati "icyo tubwira aba bahinzi ni kimwe, iyo dusohoye ibiciro ku mwero burigihe Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ifatanya na MINALOC gushishikariza abahinzi gushaka abaguzi bemewe haba hari abasanzwe bagura uwo musaruro, nk'ubushize twababwiye kujya kwiyandikisha ku murenge, umurenge ukaba uzi abaguzi bagura imyaka ku biciro byemewe, icyo tubashishikariza ni ukugurisha ku baguzi bemewe kuko abamamyi aba ari bene wabo baba babazi, turashaka ko bamenya amakuru batubaze kuko barahomba, tuzabinoza neza muri gahunda y'igihe kirambye abantu bagura umusaruro babe bazwi biyandikishije bafite ibyangombwa bibaranga".       

Dr. Musafiri akomeza avuga ko iyi gahunda yo guha ibyangombwa abaguzi b’umusaruro ukomoka ku buhinzi nimara gushyirwa mu bikorwa, abahinzi bazajya bagurisha umusaruro wabo ku baguzi bazwi kandi bemewe ndetse ku giciro fatizo cyashyizweho.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 10, 2024 - 10:07