Miliyari 70 Frw zizakoreshwa mu kwimura abaturage bazagirirwaho ingaruka n’umushinga w'urugomero rwa Nyabarongo II

Leta y’u Rwanda yashyizeho miliyari 70 Frw zo kwishyura abaturage no kubimura, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyabarongo II, umwe mu mishinga minini y’igihugu igamije kongera ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kuhira.

kwamamaza

Felix Gakuba, Umuyobozi Mukuru wa EDCL ( Energy Development Corporation Ltd) avuga ko bamwe mu baturage bamaze kwishyurwa no kwimurwa, mu gihe abandi bafite dosiye zituzuye barimo gufashwa kuzuzuza ngo bahabwe ingurane.

Yagize ati:“Abazimurwa kubera ikiyaga n'urugomero,  ubutaka bwabo n’imibereho yabo isanzwe iri gusesengurwa. Bazimurirwa mu midugudu igezweho izubakwa hafi y’aho bari batuye mbere, bahabwe ibikorwaremezo byose by’ingenzi birimo amashuri n’ibigo by’ubuvuzi. Bazanahabwa amahirwe yo kwinjira mu bikorwa by’ubukungu bijyanye n’urugomero."

Umushinga wa Nyabarongo II uri kubakwa hagati ya Kamonyi ( mu Murenge wa Ngamba) na Gakenke (Umurenge wa Muhondo). Uzagira urukuta rwa metero 59, rufate amazi agera kuri metwrokube miliyoni 800, bityo haremwe ikiyaga kizaba gifite ubuso bwa km² 30, kikazaba kigera ku ntera ya kilometero 67 kugeza muri Vunga.

Nyabarongo II izatanga amashanyarazi angana na MW 43.5, ifashe mu kuhira ubuso buri kuri hegitari 20,000. Ikiyaga kizateza imbere uburobyi, ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’izindi gahunda z’ubukungu.

Mu bizahabwa ingurane harimo ubutaka ndetse n'inzu. Byibuze ingo 3,400 ni zo zizagirwaho ingaruka n'uyu mushinga.

Théoneste Higaniro, ushinzwe imishinga yo kubyaza amashanyarazi no kuyatwara muri Rwanda Energy Group (REG), yavuze ko miliyari 70 Frw zatanzwe zizakoreshwa mu kwishyura abaturage no kubashyira mu midugudu y’icyitegererezo.

Nimugihe uyu mushinga uzaha akazi abanyarwanda bagera ku 1,000.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi buvuga ko ibikorwa byo kuzuza ikiyaga kizahangwa bizakorwa gahoro gahoro mu gihe cy’imvura, ku buryo bidatera ikibazo, amazi akaba make.

Bunavuga ko hashyizwe ho ingamba mu kugabanya ingaruka zishobora kuvuka, harimo no gukorana n’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Board) kugira ngo Ibigo by'ubucyukuzi bw'amabuye y'agaciro bikorera mu bice birebwa n'uyu mushinga bitagerwaho n'ingaruka.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na Leta y’u Bushinwa mu mwaka w' 2020, aho China Exim Bank yatanze inguzanyo yoroheje ya miliyoni $214.

Biteganyijwe ko umushinga wa Nyabarongo II uzagirira akamaro uturere umunani turimo Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, ndetse ikiyaga kizaremwa kizakorerwamo ibikorwa bibyara inyungu.

@thenewstimes

 Sep 3, 2025 - 13:32