Matimba: Kutagira umuriro w'amashanyarazi byakomye mu nkokora umugambi wo kwikorera Akawunga

Abatuye umudugudu wa Kabuga ya mbere mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare baravuga ko kutagira umuriro w'amashanyarazi byatumye badakora Akawunga mu bigori beza. Ni nyuma yuko bihurije hamwe bagakora ikigega cyo guhunikamo ibigori baba bejeje. Icyakora Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gutera inkunga igitekerezo cyabo baturage.

kwamamaza

Abaturage bafite ikibazo cyo kutagira amashanyarazi ni abo mu mudugudu wa Kabuga ya mbere, Akagari ka Byimana umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare. Bavuga ko bihurije hamwe mu mudugudu wabo bakora koperative maze bashyiraho ikigega cyo kujya bahunikamo umusaruro w'ibigori beza, kugira ngo birinde kuwusesagura ahubwo uzabagoboke mu gihe cy'inzara.

Umuturage umwe muribo yagize ati:" Hari igihe abantu bagera bakagira inzara, twarariye twarabimaze maze turicara tujya inama tuti ' buri wese azane umufuka w'ibigori dushake ikigega' kugira ngo twishyiree hamwe. Tubigira dutyo, turatangira."

Mugenzi we ati:" Tuti reka dushyireho ikigega kizasobanura ibibazo tuzaba dufite, hanyuma mugihe cy'inzara tujye tureba uko twagobokana hagati yacu."

Aba baturage bo mu mudugudu wa Kabuga bavuga ko ibyo bigori bahunika nibyo bagura, bifuza ko bimwe bajya babikoramo akawunga ariko bakazitirwa nuko nta muriro w'amashanyarazi ugera mu mudugudu wabo. Basaba ko bawuhabwa kugira ngo ubafashe kwiteza imbere nka koperative.

Umwe ati:" Twe twabuze umuriro. Tubonye umuriro twahita tugura imashini ikobora akawunga. Dufite n'ubunararibonye bwo hakurya mu Bugande bafite amamashini akora akawunga keza."

Undi ati:"Tukorora inkoko tukazajya tuzigaburira insondore zivuyemo."

" Ikintu cya mberw dukeneye ni umuriro kuko twagura ibyuma tugashyira aha kuko twe dushoboye gukora.  Twakwiteza imbere pe, ahubwo mwazasanga twarabaye abakire."

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko igitekerezo cy'aba baturage ari icyo gushyigikirwa, ndetse ko hari umushinga mugari wo gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu mirenge yose.

Avuga ko nabo baturage bashaka kongerera agaciro umusaruro wabo w'ibigori bahunika, uzabageraho.

Ati:" Ubu mu karere ka Nyagatare dufite umushinga ugiye  gutangira mu mezi 18 ari imbere, uzadufasha kugeza umuriro ahantu henshi, Umurenge wa Matimba uri mu mirenge igomba kugerwaho niyo project. Kumenya niba bazabona umuriro, iyo gahunda rwose irahari."

Biteganijwe ko mu rwego rwo kuzamura ibipimo by'umuriro w'amashanyarazi mu karere ka Nyagatare, uwo mushinga mugari w'amashanyarazi, uzayageza mu ngo ibihumbi 16.

Uyu mushinga kandi uzageza umurdiro no mu nzuri z'aborozi, kugira ngo babone uwo bifashisha ku mashine zabo bakoresha mu bworozi.

Kugeza ubu, ibikorwa byo kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage bigeze kuri 78%.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star - Nyagatare.

 May 16, 2025 - 11:20