Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia yaje kwigira ku nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’itsinda ry’abadepite baturutse muri Zambia, avuga ko ibiganiro bagiranye bitanga icyizere gishimishije ku mubano w’ibihugu byombi.

kwamamaza

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri, Hon. Moses Frank Moyo, Visi Perezida wa 2 w’inteko ishinga amategeko ya Zambia aravuga ko we n’itsinda yaje ayoboye baje kwigira ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda byinshi bijyanye no kuzana impinduka mu nteko yabo, bijyanye kandi n’aho babona iy’u Rwanda imaze kugera.

Yagize ati "icyaduteye kuza hano mu Rwanda, ni uko u Rwanda nyuma y’ibibazo rwanyuzemo rwabashije kwiyubaka ndetse rukaba icyitegererezo gikomeye, dufite byinshi twaje kwiga mu rwego rwo kuzana impinduka mu nteko ishinga amategeko, nk'urugero twe ntabwo uburyo inteko ishinga amategeko yubakiye ku mitwe ibiri aribwo tugira nko mu Rwanda kandi u Rwanda duhuriye mu karere k’ibiyaga bigari, rero twaje kureba icyuho, uburyo bwabafashije ndetse natwe tuzigiraho n'uburyo bwo kwita ku bagize inteko ishinga amategeko yacu"

Ku ruhande rw’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donathile, Perezidante w’umutwe w’abadepite, aravuga ko ibiganiro bagiranye bitanga icyizere ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati "twagaragaje ko umubano ugenda mu murongo watanzwe n'abakuru b'igihugu kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuye Zambia umwaka ushize n'abandi bayobozi b'inzego zitandukanye z'igihugu cyacu bagiye basurana ndetse n'abayobozi b'inzego zitandukanye bo mu gihugu cya Zambia bagiye basura u Rwanda bagira amasezerano basinyana y'ubufatanye mu nzego zitandukanye".   

Yakomeje agira ati "ikindi twishimiye nuko twashyizeho itsinda ry'ubucuti hagati y'inteko zishinga amategeko zombi , ibyo rero bikaba bigaragaza ubushake bwo gukomeza gukomeza guteza imbere kurushaho umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byacu byombi".  

Mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2022 nibwo Perezida Kagame na mugenzi wa Zambia, Hakainde Hichilema, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zambia, amasezerano ari mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.

Kuba inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi zitangiye gukorana ndetse hakaba harashyizweho n'itsinda rigamije kunoza imikoranire yazo ni ibyafasha mu rugendo rwo kugera kuri aya masezerano ku buryo bwizewe kandi bworoshye.   

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 3, 2023 - 09:02