
Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba ku mikoreshereze y'ubwenge bw'ubukorano
Oct 17, 2025 - 08:46
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Kwihangira umurimo, Iradukunda Yves, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba mu gushyiraho ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bihagije bizoroshya imikoreshereze yayo, ingamba zo gukumira ingaruka z’imikoreshereze mibi ya AI n’ibindi.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ubwo ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira (10) 2025, yaganiraga n’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, harebwa uko politiki y’ubwenge bw’ubukorano ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uruhare rwayo mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Mu biganiro byabo, Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, yavuze ko gukoresha ubwenge bw’ubukorano bizafasha mu kongera imikorere inoze mu kuzuza neza inshingano za Sena, harimo gusesengura amakuru no kunoza uburyo bwo kwegera abaturage.

Ni mu gihe, mu ngeri zitandukanye gukooresha AI byabaye ubuzima bwa buri munsi, bisanga mu ngamba Leta y'u Rwanda yafashe harimo no gushyira muri AI amakuru mu rurimi rw' Ikinyarwanda mu buryo bunoze.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


