Kwigisha ububi bw’icuruzwa ry’abantu mu mashuli yisumbuye bizagabana umubare w’abacuruzwa

Minisiteri y’ubutabera iravuga ko kwigisha mu mashuli yisumbuye ububi bw’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu byagabanya umubare w’ababikorerwa. Nimugihe ivuga ko hari abarangiza kwiga bari mu bisanga bari gucuruzwa babeshywa kujyanwa gukomereza amashuri hanze.

kwamamaza

Icuruzwa ry’abantu ibizwi nka ‘human trafficking’ ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda.  WIBABARA Charity; umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri minisiteri y’ubutabera, abishingiraho, akavuga ko kwigisha ububi bw’iki cyaha mu mashuri bishobora kugabanya umubare w’abagikorerwa.

Ati: “kugira ngo kiriya cyaha Kibeho, hari ucuruza cyangwa se umuguzi. Ariko nanone hari n’ugomba kugurishwa, bivuze ngo rero niba bantu, ni babana bari mu mashuli atandukanye babeshya ‘wigiraga mu gihugu ariko turakubonera buruse yo kujya kwigira hanze’."

"Niyo mpamvu rero iki gikorwa ari ngombwa ko cyakwirakwizwa mu mashuli kuko abacuruza abantu bahera kuri ba bandi b’ibitambambuga, cyangwa batazi ukuri ubasha kuba wabeshya ngo ‘ngiye kugushakira akazi n’ibindi’, nuko wagerayo ugasanga ahubwo ni ukugucuruza, waracurujwe, ya mashuli ntuyabonye, ka kazi gafatika ntukabonye ahubwo bigutesheje umurongo. Rero ni ngombwa ko ubu bukangurambaga bwakomeza mu bigo bitandukanye.”

Nyuma yo kubona ko imibare y’abacuruzwa iteye inkeke, Umuryango Delight Rwanda wateguye amarushanwa akubiyemo n’ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda icuruzwa ry’abantu bahereye mu rubyiruko rwiga mu mashuri yishumbuye.

GIHANA Samson; umuyobozi w’uyu muryango, asubanura ko “twabihisemo kubera ko twabonaga ari icyorezo kibangamiye urubyiruko cyane. ntabwo byari byoroshye ariko tumaze kubona imibare imwe n’imwe itandukanye kandi tubonamo ko abenshi ari urubyiruko. Niyo mpamvu rero twahisemo ko ari urubyiruko twakoresha mu marushanwa.”

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bemeze ko basobanukiwe kwirinda icuruzwa ry’abantu. Ariko basaba ko hashyirwaho isomo ryo kubyigisha neza mu mashuri.

Umwe ati: “kwiga ibi bintu bituma nanjye ubwanjye nirinda icyo kintu ndetse nkanarinda abagenzi banjye kuko twanashinze club ya anti-human trafficking mu ishuli. Bidufasha kwigisha bagenzi bacu ibyo tubonye kugira ngo twirinde imitego dukunda guhura nayo iyo tugiye mu biruhuko cyangwa kuri social media.”

Undi ati: “kumenya uko wakwirinda icuruzwa ry’abantu ukiri mu mashuli ni ibintu byiza cyane kuko iyo tugeze hanze duhura n’ibishuko byinshi ariho abantu baza badushukisha ayo ma-scholarships. Ariko warabimenye ukiri mu mashuli yisumbuye biguha amahirwe yo kuba wabyirinda nuko ukabaho ubuzima ushaka batakwiciye inzozi.”

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko nubwo mu Rwanda iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kitari ku rwego rwo hejuru, gusa u Rwanda rujya runakoreshwa nk’inzira y’abajya gucuruzwa mu mahanga, bityo kwigisha uko byakirindwa mu mashuri byatanga umusaruro bikanagabanya umubare w’abashobora kwisanga bari gucuruzwa.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Jun 11, 2024 - 12:49