Kuvura impyiko mu Rwanda biri gukorwa hifashishijwe Mituweli

Mu gihe mu Rwanda ndetse n’Isi muri rusange hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku mpyiko, uyu munsi wasanze u Rwanda rwaratangiye gufasha abarwayi b’impyiko kuvurirwa mu Rwanda mugihe mbere byabasabaga kuvurirwa mu mahanga kandi kuvura abarwayi b’impyiko bihenze, byatangiye muri 2023 kuva icyo gihe abagera kuri 24 nibo bamaze guhindurirwa impyiko bikorewe mu Rwanda, nubwo hakirimo imbogamizi ku kuvura aba barwayi kubera kubura ubaha impyiko .

kwamamaza

Uburwayi bw’impyiko, bugabanyijemo amoko abiri y’ingenzi. Hari uburwayi bw’impyiko buje ako kanya, hakaba n’uburwayi bw’igihe kirekire.

Inzobere z’abaganga mu Rwanda zivuga ko nubwo ubuvuzi bw’iyi ndwara buri kugenda bugana aheza, abarwayi bagenda biyongera kuko ibitera iyi ndwara byiyongereye.

Dr. Simon Pierre Niyonsenga ashinzwe porogaramu y’ubuvuzi bw’indwara y’impyiko muri RBC avuga ko kugeza ubu abarenga 1000 aribo bari kurwego rugoye bw'ubu burwayi ariko amahirwe ngo nuko byorohejwe bakaba bari kuvurirwa kuri Mituweli.

Ati "ni ndwara iri kugenda yiyongera ndetse ubuvuzi bwayo bugenda bwiyongera haba mu kuzisuzuma ku gihe no kuzitaho, tugenda tubona ko iyo mibare igenda yiyongera, ibitera izo ndwara byariyongereye, mu Rwanda hatangiye ubuvuzi bwo guhindura impyiko kubo zidashobora kuba zakora kandi ubwisungane mu kwivuza birabyishingira".   

Mu gihe kwivuza impyiko mu Rwanda byari bigoye, kuri ubu bamwe mu bazivuriwe mu Rwanda muri 2014 barashimira ko basigaye babona ubu buvuzi kandi ku giciro cyo hasi.

Karangwa Martin wahinduriwe impyiko mu Rwanda ati "mu mwaka wa 2022 nibwo namenye ko nzirwaye njya kwa muganga abaganga bakajya bambwira ko ibyiza nashaka muganga w'impyiko, natangiye diyalize ariko barambwira ngo mu Rwanda hashobora kuzaza porogaramu yo gushyiramo abantu impyiko ariko kumva ari ibintu by'inzozi narinziko biba mu Buhinde gusa, barambwiye ngo nzazane uwampa impyiko birakunda, ubu ubuzima bumeze neza".   

Nubwo kubonera ubuvuzi hafi ku barwayi b’impyiko ari intambwe nziza u Rwanda rwagezeho, abaganga bavura aba barwayi bavuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo.

Dr. Nyenyeli Darlene akorera mubitaro bya Kanombe ati "kuva mu mwaka ushize mu kwa 5 ubu tumaze kuvura abarwayi 24 ariko dufite n'abandi benshi bategereje turi gutegura ku buryo tuzakomeza kubakorera, imbogamizi dukunze kugira hari nk'abarwayi baba bakeneye guhabwa impyiko bari kuri diyalize ntibabone ababaha, hari abarwayi baba batakibasha kwiyushyurira diyalize ntibabashe kugera kuri icyo gikorwa tuba twifuza ko bageraho cyo guhabwa impyiko".   

Kugeza ubu mu Rwanda abantu 100 nibo bamaze guhabwa izi serivise zo guhindurirwa impyiko, abantu 24 bahinduriwe impyiko kuva mu kwezi kwa Gatanu 2023 ubwo serivisi zo kuvura indwara no guhindurirwa impyiko abazirwaye byatangiraga gukorerwa mu gihugu imbere, 76 bo bavuriwe hanze.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko abategereje guhabwa izi serivisi basuzumwe bagera ku 1000, mu 1959 nibwo ku Isi umuntu wambere yahawe ubu buvuzi muri San Francisco.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 18, 2024 - 07:45