
Kurasa ku rugo rwa Rihanna i Beverly Hills: Umugore yafashwe nyuma yo kurasa amasasu arindwi
Mar 9, 2026 - 10:01
Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles yataye muri yombi umugore ukekwaho kurasa amasasu arindwi ku rugo rw’umuhanzikazi Rihanna ruherereye i Beverly Hills muri leta ya California ku cyumweru. Ni mu gihe uyu muhanzi bivugwa ko yari ahari. Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi, ariko amakuru avuga ko nta muntu wakomeretse.
kwamamaza
Polisi yatabajwe ahagana saa 13:15 ku isaha yaho, nyuma y’uko humvikanye urusaku rw’amasasu ku rugo rw’uyu muhanzi. Umwe mu bapolisi yabwiye CBS News ko urugo rwibasiwe ari urwa Rihanna kandi ko ahabereye igitero hafatiwe imbunda.
Polisi ivuga ko ukekwaho icyaha ari umugore uri mu kigero cy’imyaka 30, wahagaze mu modoka ye imbere y’urwo rugo akarasamo amasasu arindwi mbere yo guhita atwara imodoka yihuta. Nyuma y’igihe gito, imodoka ye yaje gufatirwa n’abapolisi hafi ya kilometero 12 uvuye aho ibyo byabereye, maze uwo mugore ahita atabwa muri yombi.Icyakora kugeza ubu umwirondoro we nturatangazwa.
Nk’uko ikinyamakuru Los Angeles Times cyabitangaje, Rihanna yari ari muri urwo rugo igihe ayo masasu yaraswaga, ariko nta muntu wahakomerekeye.
Uyu muhanzi wavutse mu gihugu cya Barbados, amazina ye nyakuri ni Robyn Fenty, akaba umubyeyi w'abana batatu barimo abahungu 2 n'umukobwa aherutse kwibaruka muri Nzeri (09) 2025. Ni abana yabyaranye n’umukunzi we A$AP Rocky.

Rihanna yatangiye kumenyekana cyane kuva mu myaka ya 2000 abikesha indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Pon de Replay na Umbrella. Uretse umuziki, yaninjiye mu bucuruzi butandukanye burimo uruganda rw’ibikoresho by’ubwiza Fenty Beauty ndetse n'ubucuruzi bw'imyenda y'imbere yambarwa n'abagore.
Ikinyamakuru Forbes kivuga ko umutungo w’uyu muhanzi w’imyaka 37 urenga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.
@BBC
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


