Kuki umutima wanga kurekura n’iyo umubano uba ari mubi mu bashakanye?

Mu buzima bw’abashakanye cyangwa abakundana, hari igihe umubano ugera aharindimuka: ibiganiro bikabura, urukundo rugakonja, guhemukirana bikiyongera cyangwa hakabaho amakimbirane adashira. Nubwo biba bigaragara ko uwo mubano utakimeze neza, hari benshi bavuga ko bibagora kurekura uwo muntu no gufata icyemezo cyo gutandukana.

kwamamaza

Abahanga mu mitekerereze n’imibanire bavuga ko umutima w’umuntu udakunda kurekura aho wigeze kubona urukundo, umutekano cyangwa ibyiringiro by’ubuzima. Akenshi umuntu aba yibwira ko ibintu bishobora kongera kuba byiza nk’uko byahoze mbere.

Hari n’abakomeza kuguma mu mubano mubi kubera amateka basangiye. Iyo abantu bamaze imyaka babana, bafite abana, ibikorwa cyangwa ubuzima bahuriyemo, gutandukana bishobora kumera nk’aho umuntu ari gusenya igice cy’ubuzima bwe. Ibyo bituma bamwe bihanganira ububabare bavuga bati "wenda ibintu bizahinduka."

Ikindi gituma umutima wanga kurekura ni urukundo umuntu aba agifitiye uwo bashakanye nubwo yaba amubabaza.Hari abantu bakomeza gukunda n’iyo batagikundwa uko bikwiye,usanga mu mutima baba bafite icyizere ko uwo muntu azisubiraho cyangwa ko umunsi umwe bazongera kubana neza.

Ubwoba bwo kongera kuba wenyine na bwo bugira uruhare runini kuko hari abantu batinya gutangira ubuzima bushya, gutekereza uko bazabaho bonyine cyangwa uko bazarera abana nyuma yo gutandukana.Ibyo bituma bamwe bahitamo kuguma mu mubano ubababaza aho gufata icyemezo cyo kuwuvamo.

Hari kandi n’igitutu cy’imiryango n’abaturanyi kuko mu mico imwe n’imwe, gutandukana bifatwa nk’ikimwaro cyangwa gutsindwa,umuntu agahitamo kwihangana kugira ngo atavugwa nabi cyangwa ngo yumve ko yananiwe kubaka urugo.

Abajyanama b’imibanire bavuga ko hari igihe umuntu aba yarakomerekeye mu marangamutima ku buryo atakibasha gufata icyemezo kimufitiye umumaro.Iyo umuntu amaze igihe kinini mu mubano urimo kubabazwa, ashobora kugera aho yumva nta kindi yabasha gukora cyangwa ko nta wundi muntu ushobora kongera kumukunda.

Nubwo kwihangana mu rugo ari byiza mu gihe hari icyizere cyo gukemura ibibazo, inzobere zigaragaza ko umuntu adakwiye gukomeza kuguma mu mubano umwangiriza ubuzima bwo mu mutwe cyangwa umushyira mu kaga,kuko Kuganira, gushaka ubujyanama no gufata umwanzuro urengera ubuzima bwawe ar'ingenzi.

Hari igihe kurekura bibabaza, ariko hari n’igihe biba intambwe yo kongera kwiyubaka no kubona amahoro yo mu mutima.

By Diane Batsinda.

 May 21, 2026 - 19:47