Kugira inshoreke byaviriyemo umugabo kwica umugore we

Abaturage wo mu mudugudu w’Iminoga mu kagari ka Rukoma Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi gukaza ingamba zo kurwanya amakimbrane yo mu ngo nyuma yuko umugabo utuye muri uyu mudugudu yishe umugore we nyuma y’amakimbirane yakuruwe no kugira inshoreke. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga bugamije guca amakimbirane burundu.

kwamamaza

Abaturage batangaje ibi nyuma yuko umugabo witwa Tubanyembazi Jean de Dieu yishe umugore we, Bavumiragira Placidia, akoresheje isuka ya majagu.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uwo mubyeyi rwatewe n’amakimbirane yari yararitse muri uyu muryango, aho uyu mugabo wari ufite inshoreke bivugwa ko ariyo intandaro, nk’uko bisobanurwa na Bicamumpaka Joseph; umuturanyi w’uyu muryango.

Yagize ati: “n’uwo mudamu nyir’ukwicwa n’abana bararyama nuko bagera igihe cyo gusinzira. Nawe aza mu nzu nuko aritegereza neza asanga basinziriye. Rero Ngamba (uwo mugabo) afata igikoresho atangira gutema umudamu we, aho aryamye yasinziriye.”

“Umwana yaje gukanguka, ariko akanguka acakirana na Se agiye kongera kumuhonda isuka ya gatatu ngo anogonore! Umwana ayifatana ise nuko barayirwanira, nibwo umwana yateye induru, ise arasohoka ariruka nuko azamuka ajya kuri Polisi afata idarapo avuga ngo njyewe nishe umuntu! Polisi iti ‘wishe umuntu?’ icyaje kugaragara kugira ngo aze kwica bigaragara ko ari ubushoreke yari yinjiyemo kuri uwo mudamu bavuga ko ariwe wagiye gushaka imiti ahantu ku mupfumu ngo abashe kuba yabahuza.”

Abaturage bo muri uyu mudugudu w’Iminoga mu murenge wa Sake banenga bikomeye ibyakozwe na Tubanyembazi byo kwihekura akiyicira umugore bari bafitanye abana. Bagaragaza ko ibyo bitari bikwiye ku kiremwamuntu.

Basaba ubuyobozi gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane yo mu miryango kuko atera impfu, bigatuma abana baba imfubyi.

Umwe ati: “namubonaga avuye guhinga afite amazi n’isuka ahetse umwana, nuko ngiye kumva ngo baramwishe! Noneho tekereza ngo umwana abone Nyina aragaramye, baramwishe! Ni ikintu kibabaje cyane. uwo mubyeyi yarambabaje cyane! ibi bintu bikwiye gucika bikavaho, amakimbirane ageza naho abantu bicana birababaje cyane kuko ubu imfubyi ni nyinshi.”

Undi ati: “amafaranga yakoreye akayanywera akayajyana no mu ndaya, nuko umugore akajya guca inshuro ya 500Fr nuko bikavamo intandaro yo kubana nabi no kwicana. Turifuza ubuvugizi, inama nyinshi no gufata abo bantu hakiri kare kugira ngo babashe kumenya icyo bapfa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, nawe yemeza ko urupfu rwa Bavumiragira wishwe n’umugabo we, rwaturutse ku makimbirane uwo muryango wari ufitanye ndetse n’uko umugabo yari afite inshoreke.

Ati: “yapfuye nyuma y’iminsi itatu ariko umugabo kwitanga ninako yavugaga. Ibyo bapfuye ni amakimbirane yo mu miryango. Umugore yari yaramuhunze.”

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, avuga ko ibibazo nk’ibyo by’amakimbirane yo mu miryango bigenda bikemurwa n’ubukangurambaga bwo gushishikariza imiryango kuyirinda.

Avuga ko hagiye kongerwa imbaraga muri gahunda ya ‘Mwiwusenya Turahari’ ishishikariza imiryango kureka amakimbirane burundu.

Yagize ati: “komite za Mwiwusenya turahari’ zirahari kandi zirakora. I Sake niho zakomotse, batakora kuko tujya tunabasura.”

Uretse kuba abashakanye bashobora kwicana bitewe n’amakimbirane yo mu miryango, abaturage bo mu kagali ka Rukoma bavuga ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu gukumira ubushoreke nka kimwe mu bitera amakimbirane mu miryango kuko byose bigira ingaruka zikomeye ku bana.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Aug 28, 2024 - 10:46