
Kugenda kwa hato na hato kw’abanditsi b’inkiko kwagize ingaruka ku musaruro w'urwego rw'ubutabera
Sep 1, 2025 - 12:31
Raporo y’Ibikorwa by’Umwaka w’Ubucamanza 2024/2025 igaragaza ko kugenda kwa hato na hato kw’abanditsi b’inkiko byagize uruhare rukomeye mu kugabanuka kw’umusaruro w’imanza. Ubusanzwe, abanditsi b’inkiko z’ibanze nibo bafata iya mbere mu kwakira no kwandika ibirego by’abaturage, ariko kugenda kwabo kwagiye kugaragara mu bihe bitandukanye kwateje icyuho mu mikorere.
kwamamaza
Ibi byatumye umubare w’ibirego byasuzumwe mu nkiko ugabanuka ku kigero cya 8%, kuko byavuye kuri 72,518 mu mwaka wa 2023/2024 bigera kuri 66,883 mu mwaka wa 2024/2025. Byongeye, iri gabanuka ryatumye ibirego bitarasuzumwa byiyongera ku gipimo cya 23%, bigera kuri 2,087 ugereranyije na 1,693 byari byasigaye mu mwaka wabanje.
Raporo inavuga ko ibirego byose ubwanditsi bw’inkiko bwagombaga gusuzuma nabyo byagabanutse ku kigero cya 7%, biva kuri 74,130 bigera kuri 68,574. Ibi byerekana ko kugenda kw’abanditsi kwahungabanyije inzego z’ubwanditsi ku buryo bugaragara.
Uretse kugenda kw’abanditsi, muri raporo y’Ibikorwa by’Umwaka w’Ubucamanza 2024 – 2025 ivuga ko ubwanditsi bw’inkiko bwahise bunatangira gukoresha ikoranabuhanga rivuguruye rya IECMS/IDM8, ryasabaga umwanya wo kurimenyerezwa neza. Ibi byose hamwe byagize uruhare mu kudindiza imirimo yo kwakira no gusuzuma ibirego, bigira ingaruka ku musaruro rusange w’ubucamanza.
Ku rundi ruhande, mu byaha byaregewe inkiko mu mwaka w'ubucamanza 2024-2025, imanza nshinjabyaha nizo ziza ku isonga, cyane iz'ubujura zari 13,956, gukubita no gukomeretsa 10,948, gusambanya umwana: 6,124, iz'Ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo 5,590 ndetse n'izo gukoresha ibikangisho zari 3,194.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


