Kuba abakozi b'Akagari badahagije bitera idindira ry'imitangire ya serivise

Bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe nuko bajya gusaba servise ku rwego rw’akagali bakabwirwa ko nta muyobozi numwe uhari kuko bagiye mu nama cg se bagiye gukorera kuri terrain bakavuga ko ibyo bidindiza imitangire ya servise ndetse bikadindiza n’iterambere ry’abaturage muri rusange. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ivuga ko mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo hatekerejwe ko urwego rw’akagali rwakongererwa abakozi bakarenga babiri kuko bizacyemura icyo kibazo mu buryo burambye.

kwamamaza

Abatuye hirya no hino bagana urwego rw’Akagali muri servise zitandukanye bavuga ko bakunze gutungurwa n’uko hari iminsi bakenera servise bakakirwa n’abababwira ko nta muyobozi n’umwe uhari, cyane ko bagiye mu nama ku karere, ku murenge  cyangwa ngo bagiye gukorera kuri terrain, bityo bagatahira aho badakemuriwe ibibazo.

Umwe mubahuye n'iki kibazo waganiriye n'isango Star, yagize ati: "ujyayo ukicyara ukababura! umunsi wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu! Barakubwira ngo bagiye mu nama, ubundi ngo ntibaboneka...ibyo bintu dukunda guhura nabyo cyane."

Undi ati: ' bibaho ko ushaka serivise ariko ugasanga abayobozi bagiye ku Karere kandi ntibanakubwire ngo bazaboneka igihe iki n'iki. Ni ikibazo gikomeye kuko nk'ubu ku wa gatanu naraje ariko ntahira aho, n'ubu naje nataye akazi. Akenshi batubwira ko bagiye kuri terrain kandi ntibakubwire ngo baramara igihe kingana gutya ngo nibura umuntu ategereze amasaha yashyira wenda akaba yahabwa iyo serivise. Ariko urategereza bikarangira  ufashe umwanzuro ukajya mu bindi."

Bavuga ko ikibitera ari umubare muke w’abakozi bakora kur'uru rwego rw’Akagali, aho basaba ko bakongerwa ku buryo ku biro by’Akagali hatabura uwakira abahagana.

Umuturage umwe yagize ati: "Bashoboka ko abakozi baho ari bake kuko hari igihe bakubwira ngo bagiye mu nama, mu mahugurwa..ibintu nk'ibyo. Numva ikintu bakora  ari ukongera abakozi kugira ngo babe benshi noneho umuntu ajye akenera serivise   yose agiyemo ayohabwe."

Mugenzi we yongeraho ko " byaba byiza kuko igihe Gitifu adahari  hakaba hari umuntu wamwunganira cyangwa se SEDO. Byaba byiza kandi n'imikorere yagenda neza."

HABUMUREMYI Egide; umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Musezero gaherereye mu murenge wa Gisozi, mu karere ka GASABO avuga ko  iki kibazo cyo kongerera abakozi urwego rw’Akagali cyakihutishwa gushyirwa mu bikorwa kuko cyavanaho bene izo mbogamizi zose.

Yagize ati: " birabangamye cyane kubera ko muri ba bakozi babiri; birashoboka ko umwe ashobora kurwara cyangwa akarwaza umwana, icyo gihe rero wa wundi wasigaye ku kazi abashe gukemura ibibazo biri kuri terrain n'ibiri kuri office biba ari ikibazo kigoye cyane. Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa cyane, cyashyirwa mu bikorwa kuko igihe cyose kitarashyirwa mu bikorwa bituma serivise yacu ikomeza kuba mbi, abaturage ntibayishime kuko iyo aje akakubura kuko kumubwira ko uri gukemura ikindi kuri terrain ntabwo biba bikemura ikibazo cye."

" gikemutse mu buryo bwihutirwa natwe twakumva tunyuzwe. turabizi neza ko Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iri kugikoraho ariko byakwihutisha kugira ngo serivise ziba nziza."

Minisiteri y’ubutegetsi  ivuga ko izi iki kibazo ndetse igitekereza uko bigomba gukorwa.  Joseph Kulio; umukozi ushinzwe itumanaho muri Minaloc, yabwiye Isango Star ko " cyaragaragajwe kandi natwe turacyizi ariko inzego zikomeje kukiganiraho kugira ngo turebe inzira byakorwamo no kureba ibikenewe kuko niba umukozi yiyongereye bisaba ibiro byaho akorera, ibikoresho, umushahara. Birumvikana ko n'ingengo y'imari y'igihugu ihita yiyongera."

Ibyo kandi biherutse kugaragazwa n’urwego Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, bwatangaje ko hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo urwego rw’Akagari rugire abakozi benshi kandi bafite ubushobozi kuko ari ho hakemurirwa ibibazo by’abaturage byinshi binyuze mu tugari 2,148 7.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 22, 2024 - 06:54