Kirehe: Barataka ubujura bukabije bw'imyaka n'amatungo

Abatuye mu mudugudu w’Umutuzo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n’abajura basiga icyasha uyu mudugudu biba buri kintu ntacyo basize, babatangira amakuru bakihorera batemagura insina.

kwamamaza

Abataka kwibwa ibyabo ni abatuye mu mudugudu w’Umutuzo mu kagari ka Bisagara umurenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe, aho bagaragaza ko abajura babazengereje kuko babiba ibitoki mu nsina ndetse n’amatungo, bakagerekaho no kumena amazu. 

Aba bavuga ko umutekano waho mucye uterwa n’abajura, watumye umudugudu wabo utakaza umwimerere wo kurangwa n’umutuzo ahubwo umenyekana nk’umudugudu uberamo ibyaha byinshi.

Umwe ati "abajura baratuzengereje, abantu batuzengereje ni abiba amatungo, abantu biba ibitoki gusa iyo yakibye ntakirya arongera akakigurisha".  

Undi ati "iyo umuntu aziritse agahene barakazitura nanjye baherutse kuyinyiba". 

Undi nawe ati "nanjye bigeze kunyiba ibihumbi 600 munzu tubivuze icyo gihe bampindura umusazi".

Aba baturage bavuga ko batangazwa no kubona umuntu wafungiwe ubujura ahita agaruka, bityo bagasaba ko uwafashwe yibye, yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo n’abandi barebereho kuko iyo agarutse yongera akiba.

Umwe ati "ikitwica barabajyana bakongera bakabagarura buriya bagiye bagakatirwa nk'imyaka 10 cyangwa 20 hari igihe nkanjye ushaje nasazana amahoro".

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko nyuma y’uko umudugudu w’Umutuzo ukomeje kugaragaramo ibyaha kandi wakagombye kurangwa n’umutuzo, ku bufatanye n’abaturage ubuyobozi bugiye gukaza amarondo kugira ngo bahangane n’abakora ubujura ndetse ngo abazajya bafatwa bazajya bahanwa by’intangarugero.

Ati "turimo turanoza amarondo, mu murenge wa Mushikiri twashyizeho n'uburyo buhoraho dufatanyije na Polisi bwo gukurikirana amarondo burimunsi kandi imibare yagiye igabanuka, ni ugukangurira abaturage ko batanga amakuru, akenshi hari ibyibwa ugasanga birimo biragurishwa hirya no hino niwo muti turimo dukoresha kugirango dukemure ibibazo bijyanye n'ubujura bwa hato na hato no gukorana hafi n'abaturage kugirango abagizi ba nabi cyangwa n'Ibihazi nabyo tubikurikirane".     

Bitewe n’ubujura bwafashe intera mu mudugudu w’Umutuzo mu murenge wa Mushikiri, abahatuye bavuga ko basigaye batinya gutanga amakuru y’umuntu babonye yiba kuko asubira inyuma akihorera. Ngo aragenda agatemagura insina z’uwatanze amakuru nk’uko byagendekeye abaturage bane mu kwezi kwa Cyenda n’ukwa Cumi uyu mwaka, aho batemewe insina nyuma yo gutanga amakuru y’abajura bibye.

Abaturage rero, bakaba basaba ko umutekano w’uwatanze amakuru nawo wajya ubungabungwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Oct 22, 2024 - 08:27