Kigali: Polisi yafashe inzoga zitujuje ubuziranenge litiro zirenga ibihumbi 17 000

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanije n’inzego z’ibanze, abakozi b’ikigo gishinzwe ibiribwa (FDA) ndetse n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse na kanyanga mu Mirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali, mu minsi itanu gusa (guhera tariki ya 09 kugeza 13 Gashyantare 2026). Hamaze gufatwa litiro 17 889  na litiro 89 za kanyanga, hafatwa abakoraga izi nzoga 189, bamwe bakorerwa  dosiye bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha.

kwamamaza

Mu baantu 189 bafashwe, 11 muri bo bakorewe amadosiye bajyanwa mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB kuko bagaragaweho ibyaha bagomba gukurikiranwaho birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka za kwica abaturage. Ni mu gihe abandi baciwe amande y’ubuyobozi agenwa n’anjyanama y’Umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batazongera gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iki gikorwa cyo gufata izi nzoga zitujuje ubuziranenge cyakozwe nyuma yaho bigaragaye ko zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Izo zirimo kuba abazinyweye hari ubwo zibica cyangwa abandi bakagira uburwayi buhoraho nko guhuma, n'izindi ndwara zitandukanye. Avuga kandi ko usanga izo nzoga zikorerwa ahantu hari umwanda kandi zikanakorwa no mu bintu usanga byakwangiza ubuzima bw’abaturage harimo amabuye, itabi, ibyitwa Melace usanga byaragenewe kuribwa n’amatungo.

Inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo ubusinzi bukabije, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe no kwicana, ndetse no guhungabanya ituze ry’abaturage.

Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima, ndetse no kwihanangiriza abaturage kwirinda kuzikora ndetse no kuzinywa. Banibukijwe kandi ko bagomba gutanga amakuru ku bantu bazikora bagafatwa bagahanwa.

Polisi y’ u Rwanda yanihanangirije abaturage bishora mu bikorwa byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuzirange kubireka, ahubwo bagashaka ibindi bakora kuko bahagurikiwe. Yasabye abashinze inganda zo gukora izi nzoga kandi badafite ibyangomwa cyangwa ababihimba kubireka, ushaka gushinga uruganda rukora ibinyobwa agaca mu nzira zemewe. Ni mu gihe ibikorwa byo gufata abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birakomeje.

Amwe mu mafoto agaragaza ibinyobwa byafashwe:

 Feb 13, 2026 - 13:41