
KEPLER WVC IGARAGAZA IMBARAGA, IGEZE KU MUKINO WA NYUMA WA KAMARAMAKA
Mar 28, 2026 - 21:08
Ikipe ya Kepler wvc isanze ikipe ya APR wvc ku mukino wa nyuma wa kamparamaka (playoffs) nyuma yo gusezerera ikipe ya Police wvc muri 1/2.
kwamamaza
Ikipe ya Kepler WVC yanditse amateka mashya igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (playoffs) nyuma yo gusezerera Police WVC mu mikino ya 1/2 ku ntsinzi y’imikino 3 kuri 2.
Ni urugendo rutari rworoshye ku mpande zombi, aho buri kipe yagaragaje guhatana gukomeye kuva ku mukino wa mbere kugeza ku wa nyuma. Gusa Kepler WVC ni yo yigaragaje cyane mu mukino wa nyuma wa gatanu 5 wabahuje,wagombaga kugena ikipe ijya ku mukino wa nyuma, gusa Kepler wvc ibyitwayemo neza aho itsinze amaseti atatu ku iseti imwe ya Police WVC.
Uko amaseti yakurikiranye:
Set ya mbere: 23 – 25 (Kepler WVC itsinda)
Set ya kabiri: 25 – 16 (police wvc yishyura)
Set ya gatatu: 22 – 25 (Kepler WVC yongera kuyobora)
Set ya kane: 14 – 25 (Kepler WVC isubirana imbaraga inegukana intsinzi)
Kepler WVC yagaragaje ubufatanye bukomeye, gukina neza ku mipira yo kwakira ndetse no kugarira neza , ibintu byayifashije kwegukana uyu mukino wari ukomeye cyane.
Ku rundi ruhande, Police WVC yagerageje kwihagararaho, ariko amakosa mu guhererekanya umupira no kudakoresha neza amahirwe yabonye byayibujije gukomeza kugana ku mukino wa nyuma.
Mu mukino wa nyuma, Kepler WVC izahura na APR WVC, yo yasezereye RRA WVC mu kindi gice cya 1/2. Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba urimo ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi afite abakinnyi b’abahanga n’ubunararibonye, Abakunzi ba volleyball mu Rwanda bategerezanyije amatsiko menshi uyu mukino wa nyuma, uzagaragaza ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2026, kurundi ruhande police wvc yo izahura na RRA wvc mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


