
Kayonza: Umwiherero w’abayobozi witezweho kuzamura imitangire ya serivise nziza ku baturage
Apr 26, 2024 - 16:33
Abayobozi 80 bo mu karere ka Kayonza bahuriye mu mwiherero w'iminsi ibiri ugamije kurebera hamwe aho bipfira bigatuma baza mu myanya ya nyuma mu bipimo bya RGB bizwi nka CRC. Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa,yasabye abawitabiriye kurangwa n'umuco wo gukorera hamwe nk'itsinda rigamije gutanga umusaruro mugutanga serivise nziza ku baturage.
kwamamaza
Atangiza uyu mwiherero w'abayobozi mu karere ka Kayonza,Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye Abayobozi kubyaza umusaruro amasomo bazakuramo maze bakayifashisha mu mikorere yabo, bakarangwa n'umuco wo gukorera hamwe bitanga umusaruro ku muturage. Yabasabye kandi kureka umuco mubi wo ku kubona hamwe bipfa bakumva ntacyo bibabwiye.
Ati: twahuriye hano kwibaza nakabazo kanini kuki bitaba ibihorahokugira ngo twicare hano tuganire mu minsi ibiri twibaza kuki Kayonza itari ku mwanya wa mbere muri CRC? Ngoma iri hafi! Ubu tuze gutandukana twemeje ibi noneho twongere dusubireyo umwaka utaha tugaruke duvuga tuti ni ibiki bitagenda neza? hoya.
turi mu gihe cyihuta ku buryo ikiduhurije hano ni ukugira ngo tuze kureba ese ni iki dushobora gukora gitandukanye kandi buri muntu biri mu nshingano ye.
Abitabiriye uyu mwiherero w'abayobozi mu karere ka Kayonza bavuga ko byari bikwiye kwicara bakareba aho bipfira kugira ngo bikubite agashyi bahakosore kuko biteye agahinda guhora baza mu myanya ya nyuma mu bipimo bya RGB, kuko iyo umwe asebye kaba ari akarere kose gasebye.
Umwe yagize ati: ni ukongera gutekereza ku bitari kugenda neza, nzava aha njya kubinoza kuko bituma dutekereza kubyo twatsinzweho hanyuma ibyo duteganya imbere tugomba gushyiramo imbaraga dufatanyije nabo tuyobora kuko LODA yatwigishije ibyo kubanza kubaza abo tuyobora nicyo tugomba kubafasha kugira ngo bagere ku ntego.
Undi ati: nta muturage uvuga ngo Meya yampaye serivise mbi, Exectif yampaye servise mbi, kuko natwe turi abayobozi mu bigo duhagarariye ariko turamutse tuvuze ngo ese ni iki nakora kuburyo nta muturage uzagira
Uyu mwihirero w'iminsi ibiri w'abayobozi ndetse n'abafatanyabikorwa mu karere ka Kayonza uri kubera mu murenge wa Rwinkwavu,witabiriye n'abayobozi 80 barimo Abayobozi b'utugari, ab'imirenge, ab'ibigo nderabuzima,ab'ibitaro,abayobora bamashami yo mu karere, abajyanama b'akarere ndetse n'abahagarariye abafatanyabikorwa b'akarere.
Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


