
Kayonza: Umukire ahohotera abantu yaregwa bigapfa ubusa
Sep 13, 2024 - 15:21
Hari abaturage bo mu murenge wa Rukara mur’aka karere bahangayikishijwe n’urugomo rukorwa n’umukire afatanyije n’abasore bamukorera mu birombe by’amabuye y’agaciro. Bavuga ko abo bakubita buri muntu unyuze hafi y’ibyo birombe ariko bamurega mu buyobozi bigapfa ubusa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara buvuga ko butazi iby’iryo hohoterwa rikorwa n’uwo mugabo ariko bugiye gukurikirana icyo kibazo.
kwamamaza
Abaturage bavuga iby’uru rugomo ni abo mu tugari twa Rukara, Kawangire na Rwimishinya two mu murenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza. Bavuga ko uwitwa Uwiragiye Emmanuel ahohotera abaturage, aho akubita yaba umwana cyangwa umuntu mukuru.
Bavuga ko iyo abonye umuntu unyuze hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro ahagarariye ahita amutuma n'insoresore zimukorera, ubwo bamuzana akamurambika hasi akamukubita amushinja ko amwiba amabuye y’agaciro.
Umwe mu bahamya iby’uru rugomo yabwiye Isango Star, ko “uwo abonye wese arakubita! Ejo bundi hari uwo yakubitiye za Kawangire, baramuvunagura nuko baza no kumubita ko yapfuye! Mu minsi ishize hari n’umudamu warimo guhinga mu gishanga, yamukubise amusanze mu gishanga aho ari kwihingira ngo nuko ahamagaye abantu iyo hejuru ngo nibiruke dore Manuel yaje! Uwo mugabo Manuwe yaraje azana n’izindi nsoresore kuberako azihemba, nta muntu numwe ari kugirira impuhwe kuko n’ejo bundi yakubise umwana nuko aramukomeretsa bikomeye.”

Undi ati: “ keretse nawe bamujyanye mu munyururu kuko n’ubundi ubuyobozi buriho, ntabwo ari hejuru y’amategeko.”
“akubita avuga ngo n’ubundi sindabyara! Ni uko batinya kumurega ngo nta muntu wamufunga.”
Kuba UWIRAGIYE ahohotera abantu, byemezwa kandi n’abavuga ko yabakubise akanakomeretsa mu bihe bitandukanye.
Aba barimo Hakizimana Moise w’imyaka 13 y’amavuko aherutse gukubita ku itariki 7 z’ukwazi Kanama (08) 2024, nyuma yo kumusanga arimo gutashya hafi y’ikirombe cye kiri mu mudugudu wa Nyagaharabuge, mu kagari ka Rukara.
Hakizimana yavuze ko “ bari kumwe n’abasore nuko baba baravuze ngo ubwo bababujije gutema uwo mwana bita Bayavuge, ubwo ni njyewe wabaye umuntu ukase! Ubwo baba baraje baramboshye barakubita, baragandagura…rwose mu baturage ntawe utabizi.”
Undi nawe wakorewe igisa n’iyicarubozo yagize ati: “ baramfashe banzirika umugozi ku mabya nuko bakajya bakurura ngo bari kunkona nuko nkajya mbabara cyane ngasakuza nuko abaturage barahurura, nibo bamunkijije.”
Undi mwana ukiri muto cyane nawe wakubiswe, yagize ati: “ bamboha bamfashe amaboko n’amaguru nuko aranyubika arambwira ngo agiye kunkubita inkoni 100. Maze arankubitaaa maze musaba imbabazi nuko arambwira ngo nta mpuhwe nakugirira sindabyaraho.”

MUKABAZIGA Josephine; umubyeyi wa Hakizimana uherutse gukubitwa na UWIRAGIYE, avuga ko we yatinyutse kumurega mu gihe abandi bamutinye ariko ngo amutera ubwoba ko aho azagera hose bizapfa ubusa. Bityo asaba ko umwana we yahabwa ubutabera kuko yahohotewe.
Ati: “ agenda avuga ngo aho nagera hose, ngo niyo nagera ku rwego rw’igihugu, niyo nagera ku ntara, nta kintu bazamukora. Ikintu nsaba ni uko umuntu wankubitiye umwana, leta yakumurikirana nuko ikamubaza icyo yamukubitiye, ikandenganurira umwana.”
Ku rundi ruhande ariko, Uwiragiye Emmanuel ushijwa guhohotera abantu afatanyije n'abasore bamukorera mu birombe, ahakana ibyo ashinjwa. Avuga ko nta n’icyo yavuga ku byo gukubita Hakizimana kuko biri mu butabera.
Yagize ati: “ station ya RIB cyangwa Police ntituri kure yayo, ubwo ndi muntu ki ufite bubasha ki bwo gukora ibyo bintu sindegwe! Urumva ...ibyo sinshaka no kubigarukaho kuko impamvu nuko biracyari mu butabera, ntabwo birafatirwa umwanxuro wa nyuma. Niba byarabaye bakanarega nibategereze bumve ikizava mu mwanzuro.”
Gusa Nyirabizeyimana Immaculee; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara, avuga ko atazi iby’uru rugomo rwa Uwiragiye. Icyakora avuga ko bagiye kubikurikirana.
Asaba abaturage ko niyajya abahohotera bazamurega maze bakarenganurwa.
Ati: “ntacyo twigeze twumva, nta nubwo icyo kibazo barakitugezaho. Icyakora niba gihari, nababwira bakakigeza ku buyobozi nuko tukagikurikirana. Iyo hajemo gukubita no gukomeretsa ni icyaha ariko nidusanga ari n’ihohoterwa yakoreye abantu runaka, bigize icyaha, tuzamushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”
“ariko natwe tugiye kuyakurikirana, ubwo tugize amahirwe mukaba mubitubwiye.”

Abamaze gukubitwa na Uwiragiye Emmanuel ukoresha mu birombe by’amabuye y’agaciro by’uwitwa Safari Steven, barimo abo mu kagari ka Rukara, abo mu ka Kawangire ndetse n’abo mu ka Rwimishanya two mu murenge wa Rukara.
Ababivuga usanga ku mibiri yabo hagaragaraho ibikomere by’inkoni, nuko wababaza impamvu batamureze, bakagusubiza ko umuntu umureze ntacyo bitanga’,ahubwo aba yiteranyije nawe kuko ahita atangira kumugendaho.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


