
Kayonza: Igikomera cya Mwiri cyarasenyutse, abaturage bifuza ko gisanwa kuko inka zangiriza imyaka yabo
Nov 11, 2024 - 14:00
Abaturiye igikomera cya Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko inka zije kugurishwa muri iryo soko, zitoroka ziciye aho cyasenyutse maze zikajya kona imyaka y'abaturage ihegereye, bityo bagasaba ko cyasanwa.
kwamamaza
Bamwe mu baturiye isoko ry'inka rizwi nk'Igikomera, riherereye Nyawera mu murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza, bavuga ko ryashaje ku buryo inkingi zirizengurutse zimwe zaguye hasi maze ibyuma birimo abantu batazwi barabitwara.
Bavuga ko kuba ryarasenyutse bene aka kagene, iyo inka abacuruzi bazo bazizanye kuzigurisha, hari igihe zitoroka ziciye ahatazitiye maze zikajya mu myaka yabo zikayona.
Umwe ati "igikomera baragisenye cyari cyubakiye ahantu hose gifunze none ibyuma babimazemo, iyo inka zigiyemo zigenda zimena ziruka zikirukankira mu mirima y'abaturage zikayangiriza".
Icyifuzo cy'aba baturage baturiye igikomera cya Nyawera, basaba ko cyakubakwa neza kugira ngo bizarinde inka ziba zije kugurishwa kuba zabonera ndetse ntizinajye zitoroka abacuruzi bazo baba bazizanye mu isoko.
Undi ati "ni ukuturwanaho bakongera bakubaka, abayobozi bashake abantu bajye bahagarara kuri ibi bintu byari byubatse".
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ikibazo cy'igikomera cyasenyutse bikaba bigira ingaruka ku myaka y'abahinzi ihegereye kuko ziyona, ngo bagiye kureba uko cyakemurwa maze gisanwe kugira ngo inka ntizijye zibona aho zinyura ngo zijye kubangamira abahaturiye.
Ati "ikirebana no konesha nicyo cyakumirwa, kiriya ni igikorwaremezo abaturage bakeneye kandi bakoresha, ni ikibazo turibukurikirane".
Iri soko ry'inka ryo mu murenge wa Mwiri rirema rimwe mu kwezi rigahuriramo inka ziturutse imihanda yose by'umwihariko mu turere dukora ubworozi bw'inka cyane mu ntara y'Iburasirazuba aritwo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Bitewe n'uko uruzitiro rwaryo hari aho inkingi zavuyemo, ngo usibye kuba inka zisohoka zikonera abaturage, ngo zinarushya abaje kuzicuruza kuko zibona aho zinyura zibatoroka.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


