
Kayonza: Aborozi b'inka barasaba gufashwa kuhira ubwatsi
Oct 8, 2024 - 12:08
Hari aborozi b’inka mu mirenge ine yo mu karere ka Kayonza bavuga ko mu gihe cy’impeshyi izuba ryaka rigatuma ubwatsi bw’inka bubura bikagira ingaruka ku musaruro w’umukamo. Basaba ko bafashwa bagahabwa uburyo bwo kuhira ubwatsi kugira ngo ntibajye babura icyo bagabura.
kwamamaza
Ni aborozi b’inka bo mu karere ka Kayonza bavuga ko mu gihe cy’impeshyi umukamo ugabanuka,bitewe n’ibura ry’ubwatsi nyuma y’uko ibisigazwa by’imyaka baba barabitse babigabura bigashira.
Bavuga ko mu rwego rwo kubona ubwatsi bwunganira ubwo baba barabitse bafashwa hakabaho gahunda yo kuhira ubwatsi batera kugira ngo bajye baziba icyuho cyo kubura icyo bagaburira inka mu gihe cy’impeshyi.
Umworozi umwe yagize ati: “igihe cy’impeshyi kiratubangamiye cyane kuko hari igihe izuba riva nuko tukabura ubwatsi bw’amatungo ndetse no kugera ku mazi bikaba ikibazo. Ibyo nibyo bitubangamiye cyane kurusha ibindi.”
Undi ati: “iyo izuba rivuye ntabwo twongera kubona ubwatsi. Hari n’igihe bisaba kongera gutera bushyashya kororisi. Nk’iri zuba rigeze aha turimo kurwana nuko wenda mu kwezi kwa 11 inka yaba igikamwa dukeya!”
Bavuga ko igisubizo cy’izi mbogamizi ari ukubona uburyo bwo kuhira ubwatsi.
Ubwe ati: “niyuhira ubwatsi ahinze azajya asarura buri gihe, cyane nk’ubu bwatsi bwa kororisi mu gihe cy’amezi atatu aba asarura. Urumva wuhira bumwe bwajya gushyira ubundi wongera gutema, urumva byaba ari igisubizo.”

Undi ati: “ tubonye uko twuhira bwa bwatsi bwacu, ntabwo ya mata yabura. Turasaba noneho natwe tukaba twafashwa kubasha kuhira bwa batsi bwacu.”
Gasana Ngabo Methode; umuyobozi w’umushinga RDDP, avuga ko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yazanye imishinga mu karere ka Kayonza ifasha abahinzi kuhira imyaka, bityo n’aborozi bazajya buhira ubwatsi kuko igicyenewe ari ukuzamura umukamo w’inka kugira ngo amata aboneke.
Ati: “dufite imishinga myinshi ikorera hamwe nk’umushinga dufitemo gahunda yo kuhira kandi ugomba kuba uri umuhinzi –mworozi ntabwo byakubuza kuba ufite imashini wuhirisha imyaka utayikoresha no mu bwatsi. Imishinga aycu iruzuzanya niyo mpamvu yose yashyizwe hamwe kugira ngo dusenyere umugozi umwe.”
Mbasha David; umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Kayonza, ahumuriza aborozi b’inka ku mpungenge bafite z’uko nta gahunda ihari yo kuhira ubwatsi.
Abizeza ko mu masezerano akarere kagirana n’imishinga ifasha ubuhinzi n’ubworozi, ko no kuhira ubwatsi biba birimo kugira ngo inka zitazabura ibyo zirya.
Ati: “urumva ntaho bazasiga kuko yaba mu buryo bw’ubuhinzi, yaba mu buryo bw’ubworozi ni ahantu bazageragereza mu buryo bushoboka kuko igice kinini cyose ni cya kindi kitegereye amazi. Kuko murabizi muri iriya mirenge hari igice cy’amazi ariko bazibanda cyane aho amazi atagera.”
“nicyo bashinzwe…ni ukwegereza aho abantu bari, wa mworozi yororera hafi aho.”
Aborozi mu karere ka Kayonza bagaragaza ko mu mpeshyi ubwatsi bukunda kubura ni abo mu mirenge ya Murundi, Gahini, Mwiri na Ndego iwiho ko ikorerwamo ubworozi cyane.
Aborozi basanga umuti w’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’impeshyi ari uko bahabwa nkunganire kugira ngo babashe kuhira ubwatsi bw’inka.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


