Huye: Ababyeyi batwite barasabwa kwipimisha uko bikwiye no kunyura mu cyuma nk’ibyaca burundu imfu.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buravuga ko ababyeyi batwite bakwiye gushishikarira kunyura mu cyuma, kwipimisha uko bikwiye no kubyarira kwa muganga nk’uburyo bugamije kuca burundu imfu z’abapfa babyara n’abapfa bavuka.

kwamamaza

Ntihabose Françoise ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Simbi. Atwite yipimishishe uko bikwiye ndetse anabyarira kwa muganga, ariko kuko atari yaranyuze mu cyuma mbere, avuga ko atarazi ko atwite abana 3.

Mu kiganiro na Rukundo Emmanuel; Umunyamakuru w’Isango Star, mu Majyepfo y’u Rwanda, yagize ati: “Barambwira ngo jya guca mu cyuma, ndababwira nti ‘ese ko nsanzwe mbizi ko ntwita umwana umwe nuko inda yanjye ikaba nini’, n’ubundi ubwo ndicara ndatuza. Mbibonye bintunguye nuko ndavuga nti ubwo ari batatu ndabakira kuko nta kintu nahinduraho.”

Ntihabose avuga ko yaba we na bamwe muri bagenzi be badashishikarira kunyura mu cyuma kuko batinya ko imirasire yacyo yabagiraho ingaruka.

Dr. NTIHUMBYA Jean Baptiste; uyobora ibitaro bya Kabutare, avuga ko nta shingiro bifite, ahubwo buri wese utwite akwiye kukinyuramo kubera ko bifasha abaganga kumenya ubufasha akeneye kugira ngo azabyare neza.

Yagize ati:“navuga ko ari ukugira ubwoba bw’ubusa kubera ko icyuma dukoresha ni icyuma cyizewe, kandi abahanga baragisozumye babona nta kintu gitera. Mwibaze icyuma kimaze imyaka amagana kandi ugasanga nta muntu biragaragara ko cyateye ikibazo, ni icyuma kitagira ama-rayon yangiza.”

“ahubwo dushishikariza buri muntu wese utwite kuba yagicamo kugira ngo tumenye uko umwana we ameze mu mubiri.”

Avuga ko hari abatinya kurogwa bitewe nuko bagiye kwipimisha inda kare. Ati: “icyo dushishikariza ababyeyi ni ukwipimisha inda hakiri kare, kuko hari abagira ubwoba ngo nitujya kuyigaragaza hakiri kare ngo bararoga, umwana baramurogera mu nda. Ibyo ni ibintu twatesha agaciro cyane kuko bituma ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bujya mu kaga cyane.”

“Rero guca mu cyuma hakiri kare bimufasha kubona uko umwana ameze mu nda, niyo tubimurebeye hakiri kare dushobora kumubwira nuko yitwara.”

Dr. NTIHUMBYA anavuga ko iyo umubyeyi anyuze mu cyuma kare bigaragaza imimerere y’umwana kuburyo bituma umubyeyi ahabwa ubufasha inda itaragera kure.

Ati: “Ikindi dushobora kumenya ko umwana afite ibibazo mu mubiri, wenda mu bigaragara mu cyuma y’uko uwo mwana adashobora kubaho, afite nk’ibice bye bitameze neza cyangwa se ugasanga uko aremwe mu mubiri we bidashobora gutuma uwo mwana avuka, bigatuma umuganga ashobora gufata icyemezo cyo kuba yamufasha iyo nda itarazamuka ngo igere kure ngo imuteze ikibazo.”

Mu kugabanya umubare w’abapfa babyara n’uw’abapfa bavuka, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko nibura umubyeyi utwite yagakwiye kwipimisha inshuro 4.

 Mu Rwanda hatewe intambwe y’uko bagomba kwipimisha inshuro umunani. Mu gihe cyose ngo abatwite barushaho gushishikarira no kunyura mu cyuma, iyi ntego u Rwanda rwayigeraho nta kabuza.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.

 May 23, 2023 - 16:12