Kayonza: Abakorera mu mujyi bahangayikishijwe n’ubujura bwo mu masaha y’umugoroba

Abakorera mu mujyi wa Kayonza biganjemo ab’igitsinagore bahangayikishijwe n’ubujura bakorerwa mu masaha y’umugoroba iyo batashye. Bavuga ko abajura babategera mu nzira bakabashikuza ibyo bafite ndetse hari n’abo basiga bakomerekeje. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ingamba zafashwe zo kurwanya ubujura n’urugomo mu masantire atandukanye yo muri aka karere binyuze mu gukaza amarondo y’umwuga.  

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bataka ubujura ni abiganjemo abacururiza mu mujyi wa Kayonza. Bavuga ko iyo bavuye mu masoko mu masaha ya nimugoroba, abajura babashikuza ibyo baba bafite bakiruka bakababurira irengero.

Bifashishije urugero: bagaragaza aho umugore wari avuye gucuruza mu isoko rya Rwagitima yageze mu mujyi wa Kayonza ari ku igari atashye mu nkengero zawo nuko abajura bamushikuza umunzani yari afite bariruka, awubura atyo.

Umwe yagize ati: “turanyuraho n’ijoro nuko bakadushyikuza utuntu twacu bakaba barirutse turababuze. Ibi bintu birarenze muri Kayonza, tumeze nabi. Njyewe ku wa gatatu banyibye umunzani mvuye Rwagitima. Umujura yaraje nijoro nywukikiye atakubita nuko igishashi kiranyiyaka ahita yirukankana umunzani wanjye. N’ibyuma bakabigutera! Hari umu maman warutashye ejo bundi nuko bamushikuza isakoshi, banamwambura udufaranga bamutera n’ibyuma.”

Undi ati: “twarabyibajije! Kuki nta muyobozi uratwegera none tukaba turi kureba ibintu biri kugenda nabi, ugasanga ni ikibazo. Nka Leta twumva yakemura ikibazo kuko iracyizi.”

Bitewe n’ibi bibazo by’ubujura nk’ubu, abacururiza mu mujyi wa Kayonza biganjemo abataha mu nkengero zawo basaba ubuyobozi kubafasha bukabakiza abajura kuko bakabije kwiba abaturage.

Umwe ati: “mutuvuganire rwose, ibi bintu birangire, barebe ukuntu aba bajura babadukiza kuko batumereye nabi.”

Undi ati:”ubujura buriyongera mu baturage no mu mujyi hose, ubwo rero mutuvuganire rwose.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, nawe yemera ko hari udusantire tugaragaramo urugomo n’ubujura. Ariko avuga ko ibyo bibazo byashakiwe umuti ndetse ko hakomeje ibikorwa byo gukora amarondo y’umwuga kugira ngo bakomeze bahangane n’abandi hagaragara ubujura n’urugomo.

Ati: “umutekano w’abaturage ni ngenzi kandi icya mbere, iyo umuturage atekanye, abayeho neza uwo ni umutekano. Iyo urebye ingamba zihari; kimwe ni ukureba ko irondo ry’umwuga rikomeza gukora …irondo ry’abaturage ariko tukan

azisigira na zimwe muri santire z’ubucuruzi zirimo ahashobora kugaragara urugomo. Kandi ingamba ziraza gutanga umusaruro.”

Mu ngamba ziheruka gufatwa mu kwezi gushize kwa Nzeri (09) 2024, mu rwego rwo guhangana n’abajura ndetse n’uburaya mu mujyi wa Kayonza, hari abafashwe bacyekwaho ibyo bikorwa nuko bahita bajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Karubamba mu murenge wa Rukara. Gusa abaturage bavuga ko hari abajura basigayemo, bityo bagasaba ko nabo bafatwa bagafungwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Oct 11, 2024 - 08:16