Kayonza: Abagide baremeye abanyeshuri b'abakobwa batishoboye

Umuryango w'Abagide mu Rwanda wifatanyije n'abanyeshuri biga ku rwunge rw'amashuri rwa Kabarondo B mu karere ka Kayonza, kwizihiza umunsi w'urwibutso kuri uwo muryango, baremera abakobwa biga kuri iryo shuri baturuka mu miryango itishoboye aho babahaye ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku.

kwamamaza

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi w'urwibutso ku muryango w'Abagide ku isi yose ubanzirizwa n'icyumweru cy'ibikorwa bya kigide.

Umuryango w'Abagide mu Rwanda wifatanyije n'abanyeshuri b'urwunge rw'amashuri rwa Kabarondo B mu karere ka Kayonza kuwizihiza.

Aline Murekatete umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango w'Abagide mu Rwanda ati "ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y'Abagide aho twibuka isabukuru y'uwashinze umuryango w'Abagide n'Abasukuti ku Isi, mu nyigisho ze yigishaga ko duharanira gusiga Isi ari nziza kurenza uko twayisanze, yigishaga ibikorwa by'urukundo, gufasha abantu bose hitabwa cyane cyane ku babikeneye cyangwa ku batishoboye".    

Abakobwa biga mu rwunge rw'amashuri rwa Kabarondo B baturuka mu miryango itishoboye ndetse n'ababyeyi babo baremewe n'umuryango w'Abagide mu Rwanda, bavuga ko ubufasha bahawe bwongereye imbaraga mu myigire yabo, dore ko hari igihe bacikaga intege zo kwiga kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho nkenerwa by'ishuri.

Kayezu Divine ati "baduhaye ibikoresho by'isuku baduha amakayi amakaramu, turashima kuko muri iki gihe biba bigoye kuba umuntu yakiga, hari byinshi batworohereje, borohereje n'ababyeyi, bakoze turashima". 

Umubyeyi Clarisse nawe ati "umwana yanyatse ibikoresho uhereye ku makayi nkabura aho nyakura, nejejwe n'iki gikorwa".    

Umuryango w'Abagide washyize ibikoresho by'isuku mu cyumba cy'umukobwa ku rwunge rw'amashuri rwa Kabarondo B.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu karere ka Kayonza Ntaganda Innocent ashima ubu bufasha bwatanzwe, akavuga ko buje kunganira ubwo Leta itanga, byose bigamije gutuma umwana w'umukobwa akurikirana amasomo ye atuje.

Ati "baremeye abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse bagira n'ibikoresho bimwe bagejeje mu cyumba cy'abakobwa, dufite icyizere ko bizacungwa neza ndetse bizafasha n'abana b'abakobwa gukurikirana amasomo yabo neza".  

Abana b'abakobwa baturuka mu miryango itishoboye biga kuri G.S Kabarondo B baremewe n'umuryango w'Abagide mu Rwanda, barimo batanu bahawe ibikoresho by'ishuri bigizwe n'amakaye n'amakaramu ndetse n'ibikoresho by'isuku.

Hari kandi abandi bana b'abakobwa batanu bishyuriwe amafaranga y'ifunguro ryo ku ishuri.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Feb 26, 2024 - 09:59