Karongi-Rugabano:Abahinzi b’icyayi baravuga ko cyabateje imbere.

Abahinga icyayi bo mu Murenge wa Rugabano baravuga ko ubu buhinzi bumaze kubateza imbere nyuma yo kubwitabira. Nimugihe bavuga ko mbere bumvaga butazabaha umusaruro kurusha ibyo bahingaga ntibanasagurire isoko.

kwamamaza

Ubuhinzi bw’icyayi bukorerwa muri Rugabano bwatangiye kwaguka muri 2017. Icyo gihe abaturage ntibabishishikariye bitewe n’uko bumvaga nta musaruro icyayi kizabaha kuruta ibyo bezaga mu masambu yabo, nubwo nabyo batasaguriraga isoko.

 Christine Kangabe ni umwe mu babyumva gutyo ariko ubu avuga ko ko  ubuhinzi bw’icyayi bumaze kubageza ku mpinduka.

 Ati: “Twatangiye gusarura kandi nta kibazo dufite kuko icyayi kiradutunze. Tutaratangira kugihinga nta kintu twari dufite kuko mur' iyo mirima yacu nta kintu cyeragamo. No mu rugo nta kintu twari dufite ariko ubu turasarura, tukabona ibishyimbo, tukambika abana, tukishyura mituweli…mbese turasagura.”

 Mugenzi we Bavugayabo Thèogene, yunze murye, ati: “Mbere ntarahinga icyayi nari umukene, najyaga gupagasa I Gitarama ahantu bita ku Ntenyo. Natangiye kugihinga 2019 kuko 2018 nari ntarabyumva, ariko ubu  kuko nabanje kujya mpinga ari nkeya (39 a) ubu nizo ndi gusoroma, nta kibazo pe.”

 Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aheruka gusura aba bahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Rugabano, yabijeje ubufatanye ndetse abasaba kunoza ibyo bakora.

 Ati: “Inzira turimo ni iyo kukigira cyinshi ndetse kikarushaho kuba cyiza bitewe nuko cyateguwe ariko bikanungukira na benshi cyane. Ku bari  muri koperative bakora mu cyayi, ndashaka ko namwe murushaho, mukongera umurego ku buryo ibyo dukora buri wese akabyitabira uko bikwiriye.”

 Muri Rugabano, Ubuhinzi bw’icyayi buri kuri hectare 1 327. Uruganda rwa Rugabano rutunganya umusaruro wacyo rugeza ku isoko 1% by’icyayi cyose cyera mu Rwanda buri kuri hectare 32 000.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Karongi.

 Sep 13, 2022 - 18:21