Kagame yasabye imikorere ifungura iterambere rigera no  bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko hakenewe imikorere ishobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Ibi yabitangarije i Riyadh muri Arabie Saoudite, ubwo yaganiraga  n’abandi bakuru b’ibihugu, cyagarutse ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu.

kwamamaza

Perezida Kagame witabiriye inama Mpuzamahanga y’Ishoramari (FII) yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo abo muri Guyana, Colombia, Bulgaria na Albania. Yitabiriye ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti:“Ni izihe nyungu n’ingaruka nyakuri z’umutekano w’ubukungu?”

Perezida Kagame yagaragaje ko gusubiza ku murongo imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga ari ngombwa, hagamijwe gushyiraho uburyo bushingiye ku bufatanye n’ubwisanzure bushobora gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugera ku iterambere rirambye kandi ritagira uwo risiga inyuma, rikagera no ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iyi nama y'iminsi itatu yiga ku bukungu yitabiriwe n'umukuru w'igihugu, yahuje   abayobozi bakuru ku Isi, abashoramari, abahanga mu guhanga udushya n’abafata ibyemezo mu nzego za leta, aho ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guharura inzira nshya y’Ubukungu n’Iterambere: Urufunguzo rw’Intsinzi.”

FII Institute yatangijwe mu 2017, ni inama ngarukamwaka igamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bashora imari mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye by’ibibazo byugarije Isi.

Uyu mwaka, iyi nama yibanze ku byiciro bine by’ingenzi bigaragaramo ubusumbane cyane mu rwergo rwo gushakira hamwe ibisubizo. Ibyo birimo: Ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intelligence & robotics), uburezi, ubuvuzi, ndetse n’iterambere rirambye.

@igihe

 Oct 28, 2025 - 20:08