
Perezida Kagame yagaragaje AI nk'i inkingi y’iterambere rya Afurika
Nov 12, 2025 - 22:52
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubwenge buhangano (AI) ari urufunguzo rwo kwihutisha iterambere rya Afurika. Yavuze ko intsinzi ya Afurika izaterwa n’uburyo iri koranabuhanga rizakoreshwa mu gukemura ibibazo byihariye by’umugabane, rikazagira uruhare mu kuzamura ubushobozi bw’abantu no kongera umusaruro.
kwamamaza
Perezida Kagame yagaragaje ko TAS yatangijwe bwa mbere i Kigali mu myaka irenga 10, mu gihe isi yari iri mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga. Yavuze ko icyo gihe amahirwe yari agaragara arimo gushora imari mu miyoboro ya internet (broadband), no gukoresha uburyo bwo guhuza abantu n’amakuru nk’urufunguzo rwo guteza imbere ubukungu hashingiwe ku ihangana.
Yakomeje avuga ko intwgo ya TAS igihari kandi ishigikiwe n’ibihugu 42 bigize Smart Africa Alliance, kandi intambwe igenda iterwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi Isi irushaho kuba ihambaye kandi habaho impinduka nyinshi kubera ikoranabuhanga rigezweho, kandi ko ubwenge buhangano (AI) ari urugero rufatika ruzana impinduka zihuse ku bujyanye n'ikoranabuhanga. Yavuze ko intsinzi ya Afurika izaterwa n’uburyo iri koranabuhanga rizakoreshwa ku bibazo bijyanye n’imiterere y’umugabane.
Yongeyeho ko ku Rwanda, AI izagira uruhare ruganga na 5% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), izane udushya mu buvuzi, uburezi ndetse n’ubuhinzi.
Perezida Kagame yamaze impungenge abatekereza ko ikoranabuhanga bazamburwa akazi n'ubwenge buhimbano ahubwo rizafasha mu kwihutisha iterambere, kubungabunga amakuru no ku mutekano, siyansi n’ikoranabuhanga, rikaba moteri y'iterambere aho kuba igikoresho cyo gusimbura abantu.





kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


