
Isaha yo gutangiriraho amasomo yarahindutse! Amwe mu makuru y’uburezi yaranze umwaka
Dec 28, 2023 - 08:40
Mu makuru atandukanye yavuzwe mu burezi muri uyu mwaka yatangiranye n'iyubahirizwa ry'ihinduka ry'isaha yo gutangiriraho amasomo. Muri Minisiteri y'Uburezi habayemo iminduka mu buyobozi....
kwamamaza
Ubusanzwe mpera z’umwaka wa 2022 nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera muri Mutarama (01) umwaka w’2023, isaha yo gutangiriraho amasomo yagombaga guhinduka, aho kuba saa moya bikaba saa mbiri n’igice. Ibi byari bisobanuye ko amasaha abanyeshuri biga mu cyumweru yavuye kuri 45 akaba 40.
Ukurikije uko integanyanyigisho yateguwe, leta yari ifite icyizere ko nta mbogamizi zizabamo, bakizeza ko amasomo yose azigishwa uko yateganyijwe. Dr. Nelson MBARUSHIMANA; umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushizwe uburezi bw’ibanze.
Yagize ati:“kubyerekeye kuba harimo imbogamizi ku isomo ritazarangira cyangwa se abarimu batazabasha kurangiza porogaramu yabyo dukurikije uko twabiteguye kuko nitwe dutegura integanyanyigisho, ni natwe tuziha icyerekezo kugira ngo mubyukuri zibashe kwigishwa neza. Uretse kuzareba mu iherezo ry’iki gihembwe [cya kabiri] ko gahunda zashyizwe mu bikorwa, uko twabiteguye tubona ko ibigomba kwigishwa mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu bizarangira neza.”
Ukugabanuka kw’amasaha abanyeshuri bigaga byabafashije kwitegura neza no kujya mu ishuri kuko babonye umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo yabo.
Bishimiye kuba hari amashuri yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Abakora ibijyanye n’umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bishimira ko kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri yigisha ibijyanye n’ubucukuzi.
Bagaragaje ko abantu biga bunganirana n’abasanzwe bakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko nabo bakunganirwa n’amahugurwa bahabwa umunsi k’umunsi.
ibyo byafashije uyu mwuga kugabanya ibibazo n’ibyago biwubamo bitewe n’ubumenyi.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari amashuri abiri yigisha ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro ariyo IPRC Rutongo Mining School, hamwe n’igice cyo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda muri Kigali College Of Science & Technonology.
Ni muri gahunda yo kurushaho guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro haba mu rwanda no hanze yarwo
U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane, rwegukana imidari 13
U Rwanda rwegukanye umwanya wa 4 n’imidare 13 mu irushanwa nyafurika ry’abanyamibare ryitabiriwe n’ibihugu 32. Uwari minisitiri w’uburezi Dr. Valentine UWAMARIYA [ubu wabaye minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango] yashimiye abanyeshuri bahagarariye u Rwanda abasaba kujya kwigisha n’abandi.
Yagize ati: “ badushimishije! Iri rushanwa riba rikomeye, twakifuje kubona iya zabahu ariko ntabwo ari ikintu cyoroshye. Aba babonye iya zahabu babimazemo imyaka irenga 30. Natwe rero nidukomeza gushyiramo umuhate, icyizere byaduhaye ni uko abana bacu barashoboye, imibare barayizi ahubwo icyo bidusaba twebwe ni ukongera umuhate kugira ngo bazagere kuri rwa rugero bifuza.”
“Ariko ntibigarukire mu marushanwa. Buriya ubwo bamaze kugira ikigero bagezeho, turashaka ko bajya gufasha barumuna babo bakurikiraho. Kubamenya ni kimwe no gukomeza kubafasha gukuza impano yabo kugira ngo bizabagirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.”
Prof. Dr. Sam Yala; Umuyobozi w’ Ishuri nyafurika ry’Imibare AIMS Ishami ry’u Rwanda ari naryo ritegura rikanakurikirana imigendekere y’irushanwa, yavuze ko iri rushanwa ritagarukira ku kumenya ibibare gusa ahubwo ari umwanya wo kumenya akamaro kayo mu buzima busanzwe.
U Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ya PAMO ku nshuro ya gatatu, aho nku nshuro yaherukaga rwarirwatahanye imidari ibiri gusa. Igihugu cyatsinze kurusha ibindi muri uyu mwaka ni Maroc inafite uwabaye uwa mbere mu kiciro cy’abakobwa. Nimugihe uwahize abandi muri rusange ni umuhungu wo mu gihugu cya Algeria.
Abo mu nzego z’uburezi bize ku kibazo cy’abana basiba ishuli
Mu nama ngarukamwaka yaguye y’uburezi ihuza abakozi bakora mu nzego zose z’uburezi mu mujyi wa Kigali guhera ku bayobora ibigo by’amashuri kugeza ku bakozi b’umujyi wa Kigali yize kuri bimwe mu bibazo bitandukanye.
Kimwe muri byo ni icy’abana basiba ishuri ntibakurikiranwe kandi aribyo bivamo uguta ishuri burundu. Bagaragaje ko ibyo biterwa n’imiterere y’imirimo y’ababyeyi n’ukwimuka kwa hato na hato mu batuye mu mujyi wa Kigali.
Ni mugihe mu mwaka w’amashuri 2022-2023 ubwitabire bw’abanyeshuri mu mashuri abanza bwari kuri 99,2%, ayisumbuye ndetse n’ ay’imyuga n’ubumenyingiro ubwitabire bw’abanyeshuri bwari 99,3%.
Inzego zasabwe imikoranire kugirango icyo cyuho cy’abana baba batabonetse mu ishuri bajye bakurikiranwa ndetse hamenyekane impamvu ibitera.
Ishuli ribanza rya Muhima ryasabye gufashwa kwagura amashuli
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya muhima giherereye mu Murenge wa Muhima, mu Akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali , bwasabye inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda n’abandi babifitiye ubushobozi kubafasha mu rwego rw’ubushobozi bakabasha kwagura amashuri no kuyavugurura. Ryagaragaje ko bitewe n’igihe iri shuri ryubakiwe rishaje ndetse ritakijyanye n’ingano y’abanyeshuri cyakira.
Umuyobozi w’iki kigo yavuze ko cyubatswe mu myaka ya za 70, rikaba ryari rishaje ku buryo bugaragara, aherako asaba inzego zibishinzwe kubiheraho zikagenera iki kigo ubufasha haba mu myubakire ndetse no kuvugururwa.
Dr. Uwamariya valentine wari minisitiri w’uburezi muri icyo gihe, yavuze ko iki kigo n’ibindi bishaje byabaruwe bikazagenda bisanwa ariko hari n’ibizasenywa burundu.
Ati: “ nibyo koko dufite amashuli, nubwo habayeho gahunda yo kubaka amashuli mashya hirya no hino mu gihugu ariko dufite n’amashuli ashaje cyane kuburyo atakabaye acyigirwamo. (…) agaragaza ko akwiye gusanwa, kuburyo ushobora gukuraho igisenge cy’ishuli , ubwo bizajya mu igenamigambi turebe …bitewe n’ubushobozi buzaba buhari.”
“Ariko ubundi hari amashuli akeneye gusanwa, buriya hari n’agomba guvaho akubakwa bushyashya , ibyo twari twabibaruye ariko tuzabisubiramo turebe, hanyuma bitewe n’ubushobozi nayo ajye muri gahunda.”
Ibigo byigisha abafite ubumuga byasabye kongererwa inkunga
Bimwe mu bigo by’amashuri byigisha abafite ubumuga bifashwa na leta byavuze ko inkunga n’ubufasha bihabwa ikwiye kwiyongera kuko bidakwiye kugereranywa n’ibindi bigo by’amashuri bisanzwe. Ibi byabishingiye ku kuba ibyiciro by’abanyeshuri byabo bitandukanye n’abandi badafite ubumuga.
Nteziryayo Jean Pierre; umuyobozi w’ikigo cy’amashuri HVP Gatagara Ishami Rya Gikondo ho mu Mujyi Wa Kigali, yavuze ko kugirango uburezi bw’abantu bafite ubumuga bugere ku rugero rwifuzwa ari uko harebwa ku mbogamizi zikibigaragaramo maze inzego zibishinzwe mu Rwanda zikabyitaho.
Yagize ati: “harimo kuba imbogamizi ya mbere ishingiye ku myigire n’imyigishirize y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ni abana biga mu buryo bwihariye bagomba kwigishwa mu buryo bwihariye, bakoresheje integanyanyigisho yihariye, cyangwa se uburyo bwo kwigisha bwihariye. Kugez auyu munsi iyo nteganyanyigisho irahari ariko ntabwo iragera mu bigo by’amashuli ngo batangire kuyikoresha, abarimu bakayihugurwaho kugira ngo itangire gushyirwa mu bikorwa, hanyuma abana bayigireho amahirwe.”
“ ikibazo cya kabiri ni ibikoresho bijyanye n’iyo nteganyanyigisho. Iyo integanyanyigisho yagaragajwe, hanagaragazwa uburyo bwo kwigisha n’ibikoresho bizakoreshwa. Ibyo bikoresho nabyo biracyari imbogamizi ku bana bafite ubumuga mu kwiga kuko tubona ibyo bikoresho ari bike mu gihugu, n’ibihari birahenze. Tukaba twifuza yuko minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bafatanya n’ibyo bigo by’amashuli ibyo bikoresho bikenewe bikagaragazwa kandi hakanashyirwaho uburyo leta yafasha ibyo bigo kugira ngo bigere ku mashuli bidahenze, cyane cyane ko ibyo bigo nta bushobozi bwinshi mu mafaranga biba bifite kuko tugira abana bakeya, bishyura amafaranga makeya, ababyeyi benshi bakomoka mu miryango idafite amikoro ahagije, nta bushobozi buhagije ibyo bigo byagira kugira ngo bibashe kwikemurira ibyo bibazo.”
“ ku kintu cya school feeding nanone, tugaragaza ko imirire y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibyo bakenera kugira ngo bagire ubuzima bwiza bikwiye kuba bitandukanye n’iby’abana badafite ubumuga. Cyangwa se niyo navuga n’abafite ubundi bumuga! Kuko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubw’intege nke z’umubiri no kwiga bibagoye, tubona bakeneye indyo yuzuye kurushaho, ikitabwaho kugira nbagire imbaraga zo kwiga, biga umunsi wose bari mu kigo tukabona rwose bakeneye …nta nubwo babasha kurya ibiryo bimwe bitetse nk’uko ushobora guteka kawunga bose bakayirya[ mu badafite ubumuga] ariko abafite ubumuga bwo mu mutwe siko bose bayishoboye, harimo ababa bakeneye indyo yihariye. Twasabaga minisiteri muri policy yanditse muri school feeding bazagerageza gutekereza ku mashuli yihariye, akagenerwa uburyo bwo kwita ku bana bwihariye.”
Dr.Uwamariya Valentine wari minisitiri w’uburezi muri icyo gihe [ubu ni minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango], yemeje ko bikwiriye ko aya mashuri adashyirwa mu cyiciro kimwe nk’asanzwe ndetse ko agiye kubigira umukoro maze ibyo bikaganirwaho n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “…reka tubifate mu nshingano….ari ikibazo cy’imibereho, ari ikibazo cy’ubuvuzi, kubera ko buriya ntabwo ari ukwiga gusa kuko babafasha no mu by’imibereho isanzwe. Mu minsi ya vuba tuzakiganiraho (…). Ikibazo cy’abana bafite ubumuga imyigire n’imyigishirize yabo tuzakiganiraho….”
Mu bisanzwe, mu Rwanda , nta shuri ryihariye rya leta ry’abafite ubumuga rihari, ndetse n’ahari ni amashuli 10 ahabwa ubufasha nayo kubw’amasezerano, ibi kandi ni bimwe mu bikibangamiye uburezi bw’abantu bafite ubumuga.
Minisiteri y’Uburezi yahawe ubuyobozi bushya
Muri uyu mwaka kandi mu burezi habayeho impinduka, aho ku itariki 22 Kanama (08) 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagize Gaspard TWAGIRAYEZU Minisitiri w’uburezi, aho yari asanzwe muri iyi Minisiteri ariko nk’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye.
Muri izi mpinduka zabayeho kandi, ni uko Dr.Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Abanyeshuli bitwaye neza mu bizamini bya leta barashimiwe, ababyeyi bibutswa inshingano
Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, minisiteri y’uburezi yashimiye abitwaye neza, ndetse yibutsa ababyeyi inshingano zo gufasha abana mu gusubiramo amasomo yabo.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko batsinze ku gipimo kiri hejuru ya 80% ndetse abakobwa bakaba baratsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.
Muri rusange, mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bariibihumbi 201.679 mu 203.086 bari biyandikishije. Abatsinze ni 91,09%. Bagizwe na 55,29% by’abakobwa mu gihe abahungu ari 44.71%.
Mu basoje Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye hiyandikishije 131.602, hakora 131.051, abatsinze bangana na 86.97%, muri bo abakobwa banganaga na 54,28%, nimugihe abahungu bangana na 45.72%, ndetse muri rusange Ikinyarwanda kiri imbere mu masomo batsinze cyane.
ARACYAKOMEZA.....
Yegeranyijwe na Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


