Iran mu mugambi wo gufunga inyanja itukura mu gihe Amerika yakomeza gufunga ibyambu byayo

Iran yatangaje ko ishobora gufunga inyanja itukura mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeza gufunga ibyambu byayo. Yavuze ko ibi bishobora gusenya agahenge kariho no kongera umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

kwamamaza

Ubutegetsi bwa Iran bwashinje Amerika guteza umutekano muke mu nyanja zikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga. Bwatangaje ko bushobora gufata icyemezo gikomeye cyo gufunga inzira z’ubwikorezi zo mu Nyanja itukura, aho Amerika ishobora kuba ifite ibyambu.

Umuyobozi mu gisirikare cya Iran, Ali Abdollahi, yavuze ko gukomeza gufunga ibyambu by’iki gihugu no kubangamira amato yacyo ari “intandaro yo kwangiza agahenge kari kashyizweho kuva ku wa 8 Mata (04) 2026.

Yavuze ko ingabo za Iran ziteguye gukumira ubucuruzi bwose bwo mu nyanja zirimo ikigobe cya Persique, inyanja ya Omani ndetse n’inyanja itukura, mu gihe Amerika yakomeza gufunga ibyambu byayo.

Ibi bije bikurikira icyemezo cya Amerika cyo gufunga ibyambu bya Iran, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 13 Mata (04) 2026. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira amato ya Iran yagerageza kurenga kuri ayo mabwiriza, ndetse akangisha kuyasenya.

Nubwo ubushyamirane bukomeje gukaza umurego, Iran yatangaje ko ibiganiro bitarahagarara burundu. Ivuga ko hakomeje guhererekanywa ubutumwa hagati yayo na Amerika binyuze kuri Pakistan, nyuma y’uko ibiganiro byabereye muri Islamabad mu mpera z’icyumweru gishize bidatanze umusaruro.

Ku rundi ruhande, Perezida Trump yavuze ko yandikiye mugenzi we w’u Ubushinwa, Xi Jinping, amusaba kudaha Iran intwaro. Yavuze ko Xi yamusubije amwizeza ko nta bufasha nk'ubwo igihugu cye giha Iran.

Ibi bibazo bikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho inzira z’ubucuruzi zo mu nyanja, cyane izo gutwara peteroli, zishobora guhungabana mu gihe impande zombi zakomeza gukaza umwuka mubi.

Ni mu gihe ingaruka z'ifungwa ry'umuyoboro wa Hormuz unyuraho 20% by'ibikomoka kuri peteroli byo hirya no hino ku Isi zikomeje kwiyongera kubera ibura rya lisansi, mazutu, gaz...bigatuma ibicuruzwa n'ingendo bihenda ku isoko.

 Apr 15, 2026 - 15:40