Inzego zitandukanye ziri kuvugutira umuti ikibazo cy'abana bajya mu buzererezi

Mu gihe u Rwanda ruri gushaka umuti w’ikibazo cy’abana bata imiryango bakajya mu buzererezi bavuga ko intandaro ari amakimbirane n’ubukene bw’imiryango yabo, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bagaragaza ko umuti uri mu ruhare rw’umuryango nyarwanda.

kwamamaza

Kenshi iyo uganiriye n’abana baba mu muhanda, ukababaza uko bisanze muri ubwo buzima, bakubwira ko bahisemo kujya mu buzererezi kubera ibibazo by’ingutu mu miryango bavukamo, birimo ubukene n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo.

Umwe ati "njye mama ntabwo abana na papa, nahavuye mbona imibereho ntayo ndikomereza, naje n'amaguru yanjye iyi ni indege imvana aha ikaba yanjyana i Burindi ikanjyana Uganda n'ahandi".    

Mu nama nyunguranabitekerezo ku bituma abana bajya mu buzererezi yahuje abo mu nzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu, bagaragaje ko ibibazo bituruka mu miryango.

Ingabire Assumpta, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, avuga ko buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Ati "twebwe twizera ko ikibazo cyo gukura abana mu muhanda kizakemuka burundu cyane nidufatanya n'inzego tugakemura ibibazo bituma abana bava iwabo kuko ahavanwa n'umubyeyi, aramutoteza, aramukubita, ntamwitaho bwa burenganzira bwose tuvuga bw'abana ababyeyi bombi ntibabivugaho rumwe cyangwa se nabo ubwabo ntibanavugana, nitubasha gukemura ibyo twebwe twizera ko tugomba kubimekura".     

Imwe mu ngamba yafatiwe ubuzererezi, ni iyo kuvana aba bana mu mihanda bakajyanwa mu bigo ngororamuco, nyamara Mufulukye Fred, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, akavuga konabyo nta musaruro bitanga kuko abavuye kugororwa birangira bongeye gusubira mu muhanda, agasaba ko inzego z’ibanze nazo zabigiramo uruhare.

Ati "igituma bajya kugororwa bakongera bakisanga mu muhanda bituruka kuri ya mpamvu yatumye wa mwana ajya mu muhanda, ibijyanye no kugorora nta kibazo kikirimo umwana ahabwa ibikenewe byose byaba ari ubujyanama, ari umutekano, ari amahoro mu igororamuco abonamo ariko aho bipfira iyo asubiyeyo usanga yasubiyeyo noneho asanze cya kibazo cyatumye ajya mu muhanda kigihari".

Yakomeje agira ati "ntabwo turagera ku rwego rw'aho tugorora neza umwana ariko tukanakemura cya kibazo cyatumye ajya mu muhanda, hakenewe cyane bwa bufatanye bwacu twese nta kwitana ba mwana, inzego z'ibanze nazo zikeneye andi maboko abafasha, abafatanyabikorwa batandukanye".  

Nubwo nta bushakashatsi buherutse gukorwa mu Rwanda ngo hamenyekane imibare nyayo y'abana bari mu buzererezi, ubushakashatsi bwakozwe muri 2019 bwagaragaje ko abana bari mu buzererezi bari 2882 muri bo 80% bafite ibibazo byo mu mutwe kandi 70% batiga, ni mu gihe ku isi yose habarurwa miliyoni 150 z'abana baba mu muhanda kubera impamvu zitandukanye. 

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Sep 29, 2024 - 14:21