
Intara yAmajyepfo: ababyeyi barasabwa kwita ku mpano z'abana babo
Jul 11, 2024 - 14:13
babyeyi bo mu karere ka Huye barasabwa gushyigikira impano z'abana babo, bakabatoza umuco Nyarwanda kugira ngo bakure bakunda, banitangira igihugu. Ibi byagarutsweho nyuma y'aho bigaragariye ko hari abapfukirana impano z'abana kandi zakabaye ziteza imbere igihugu.
kwamamaza
Belyse ni umwana w'umukobwa ufite impano yo kilubyina imbyino gakondo. Ariko ababyeyi be ntibabyumva kimwe nawe kuko bumvaga ko bishobora kumurangaza cyangwa ntakurikirane neza amasomo ye.
Kugeza ubu, avuga ko ishuli yigaho rya APEC ryamufashije, we na bagenzi be, gukuza impano zabo mu mbyino gakondo, cyane ko ishuli ryabashiriyeho inzu ndangamurage ririmo ibikoresho bya kinyarwanda, aho bafite intego yo guteza imbere igihugu babinyujije muri uyu muco nyarwanda.
Aganira n'Isango Star, Belyse yagize ati:" kubyina biteza imbere umuco Nyarwanda kuko abana bagenda babyiyumvamo cyane. Icyo bizamfasha hamwe n'igihugu cyanjye ni uko abenshi basigaye bakunda uw'abanyamahanga, uwacu bakawuta, niyo mpamvu mfite kubikora cyane nuko nkanabishishikariza n'urundi rubyiruko kuko nabyo biri mu muco nyarwanda."
Belyse avuga ko yabonaga ababyina kuri televiziyo bituma agenda abikunda. Avuga ko afite inzozi zo kubyina mu matorero akomeye ku buryo byamufasha guhesha agaciro igihugu cye.
@Rukundo Emmanuel / Isango Star_Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


