Indonesia: Nibura abantu 10 bapfuye, abarenga 40 baburirwa irengero.

Kur’uyu wa kabiri, ikigo gishyizwe imicungire y’ibiza muri Indonesia cyatangaje ko abantu nibura 10 bapfuye, mugihe abandi barenga 40 baburiwe irengero nyuma y’uko y’inkangu yatembanye ubutaka mu kirwa cy’iki gihugu gisa n’icyiherereye.

kwamamaza

Ikirwa cya Serasan cyitaruye kibarizwa mu karere ka Natuna, hagati ya Borneo n'ikigobe cya Malaisia. Iki kirwa cyibasiwe  n’inkangu yateye ibibazo birimo no gucika kw’imirongo y’itumanaho, bituma bigorana ko babona ubutabazi.

Itsinda ry’abatabazi ryabashije gukura imibiri 10 y’abapfuye, aho abaturage bavugaga ko hapfuye 15, nk'uko byatangajwe na Abdul Muhari, umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Ibiza.

Yagize ati: "Batandatu [imibiri] bamenyekanye naho bane baracyashakishwa".

Amafoto yatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Natuna yerekana amazu yashenywe n’ibyindo byinshi, ibiti byaguye hasi hamwe n’ibice by’ibyuma byatandukanye.

Abatabazi batonze umurongo imifuka irimo imibiri y’abishwe n’iyi nkangu, ubwo bari mu masengesho.

Ikigo gishinzwe gucunga Ibiza kivuga ko nibura ababuriwe irengero ari 42, mugihe abantu umunani nabo bari baburiwe irengero bamaze kuboneka, barimo bane bamerewe nabi.

Abatabazi bakomeje gushakisha abahitanywe n’iyi nkangu  bari kwibanda ku muhanda ukikije urutare, ahari amazu menshi yasenyutse.

Abdul Muhari, yagize ati: "Muri uyu muhanda, haguye amazu agera kuri 30. Aha niho ubutabazi bwibanze."

Abayobozi bohereje kajugujugu ebyiri zifite amahema, ibiryo n'ibikoresho by'itumanaho bikoreshwa na satelite kugira ngo bagarure itumanaho n'icyo kirwa.

Mu gihe cy'imvura, Indonesia ikunze kwibasirwa n'inkangu, hamwe na hamwe bigaterwa n’itemwa ry’ amashyamba, ndetse no kugwa kw'imvura ikabije. Ibi byateje umwuzure mu turere dutandukanye two mu birwa.

Indonesia yibasiwe n’imyuzure ndetse n’inkangu, mugihe impuguke zivuga ko ibiza bishobora kwiyongera mu gihugu kubera imihindagurikire y’ikirere.

Mu gice cya Borneo, amazu arenga 17 000 yarengewe n'amazi, ndetse hasize ukwezi ahungabanyije ubuzima bwa buri munsi bw'abatuye akarere ka Banjar.

Mu cyumweru gishize, no mu baturanyi bo muri Malaisia, naho haguye imvura idasanzwe yateje imyuzure. Iyi mvura yahitanye nibura abantu batanu, abagera kuri 41 000 ibakura mu byabo.

Mu mwaka w’ 2020, umurwa mukuru wa Indonesia, Jakarta hamwe n'imijyi yegeranye byibasiwe n'umwe mu myuzure yahitanye abantu benshi kuva mu myaka ishize, nyuma yahoo iyo mvura iteje inkangu..

Icyo gihe, nibura abantu 67 bahitanywe n’ibyo biza.

 Mar 7, 2023 - 12:55