Inkunga yatanzwe ku bwa Biden ntizishyurwa: Ukraine yemeje amasezerano y'amateka ku bucukuzi bw’umutungo kamere na America

Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yemeje amasezerano mashya y’amateka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bucukuzi bw’umutungo kamere, arimo amabuye y’agaciro, peteroli na gaz. Aya masezerano yemejwe nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibiganiro bikomeye, akaba yitezweho gufungura inzira ku nkunga nshya y’igisirikare cya Amerika kuri Ukraine.

kwamamaza

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko aya masezerano ari “igice gishya” mu mubano w’ibihugu byombi, yemeza ko azubaka umusingi ukomeye w’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’ubukungu.

Minisitiri w’Ubukungu wa Ukraine, Ioulia Svyrydenko, yatangaje ko nubwo amasezerano adafite ingingo zigaragaza uburyo Amerika izarinda Ukraine, ariko agaragaza ubushake bwa Amerika bwo kurengera inyungu zayo n’iza Ukraine, ari nayo mpamvu bishobora gushyira igitutu kuri Russia.

Yongeyeho ko ayo masezerano ashobora gutuma haboneka inkunga nshya y’igisirikare.

Ayo masezerano ntategeka Ukraine kwishyura inkunga yatanzwe na Perezida Joe Biden kuva intambara n'Uburusiya yatangira muri Gashyantare (02) 2022, ibintu bitandukanye n’ibyo Donald Trump yari ashyigikiye.

Ahubwo ateganya ko hazabaho ishoramari rishya rizashyirwa muri Ukraine, rikazajya mu nkunga y’Iterambere no gusana Ukraine" izafatanywamo n’impande zombi. 

Isinywa ry'aya masezerano ribaye nyuma yo kuganirwaho n'impande zombi ndetse yitezweho kuzana umwuka mwiza hagati y'abategetsi ba Ukraine n'Amerika hamwe n'umubano w'ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubukungu yibukije ko inkunga nshya ya gisirikare izatangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika izabarwa nk’umusanzu mu kigega cy’ishoramari cyashyizweho ku bufatanye bwa Ukraine na Amerika. Iki kigega kigamije ibikorwa byo kongera kubaka Ukraine yasenywe n’intambara imaze imyaka irenga itatu, kikazaterwa inkunga ndetse kikagenzurwa ku buryo bungana n’impande zombi.

Ku ruhande rwa Ukraine, umusanzu wayo uzaturuka kuri 50% by’amafaranga ava mu misanzu izajya ikusanywa binyuze mu gutanga uburenganzira bwo gucukura umutungo kamere, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Kiev.

Aya masezerano yemejwe n’abadepite 338, barenga umubare ntarengwa wa 226 wari ukenewe ngo yemezwe.

@rfi

 May 9, 2025 - 08:55