Imiryango y’iki gihe iri he?

Imiryango y’iki gihe iri he?

Muri iyi si turi kubamo uyu munsi, imiryango isa n’ihagaze mu nzira ebyiri: imwe igana kw'iterambere n’indi igana ku gusenyuka buhoro buhoro. Ibi ntibivuze ko urugo rwiza rutakibaho, ahubwo bisaba imbaraga nyinshi zo kurwubaka no kururinda.

kwamamaza

Cyera, urugo rwafatwaga nk’ishingiro ry’ubuzima, ababyeyi bakigisha abana indangagaciro, bakabereka icyiza n’ikibi, kandi bakabatoza kubaha no kwiyubaha. 

Uyu munsi bwo, ibintu bisa n’ibyahindutse akenshi aho usanga ababyeyi bahugiye mu mirimo, gushaka imibereho, ndetse rimwe na rimwe bakibagirwa inshingano zo kurera abana,bakabaharira abakozi banava mu kazi ntibabahe umwanya bagahugira kuri téléphone.

N'ubwo ikoranabuhanga ari ryiza,rinafite akamaro kanini,ariko rishobora no kuba ikibazo gikomeye mu muryango,aho usanga téléphone zigendanwa, imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro y’itumanaho bishobora gutuma abantu baba hamwe ariko batari kumwe. 

Umugabo n’umugore bashobora kumarana umunsi wose mu nzu imwe ariko nta kiganiro gifatika bagirana,umwe wese yibereye kuri téléphone.

Ikindi kibazo gikomeye kigaragara mu miryango y’iki gihe ni ukubura ubwitange n’urukundo nyakuri. Hari abinjira mu rushako bitewe n’inyungu runaka: amafaranga, isura, cyangwa aho umuntu aturuka n'ibindi byinshi.... Iyo izo nyungu zibuze, urugo ruhita rutangira guhungabana.

Kutaganira na byo ni imwe mu mpamvu zikomeye zisenya ingo. Iyo abantu badashoboye kuganira no kumvikana, ikibazo gito gishobora kuba kinini,aho gushaka ibisubizo, bamwe bahitamo guceceka, abandi bagahitamo kurwana, bikarushaho kwangiza umubano.

Ntidushobora kwirengagiza kandi ingaruka zo guca inyuma uwo mwashakanye,kuko icyizere n'inkingi y’urugo, iyo kimaze gutakara, kukigarura bisaba igihe kinini cyo kwihangana n’umutima ukomeye. 

Hari abagerageza kongera kubaka, ariko hari n’abahita batandukana burundu.

Ariko se, birashoboka kongera kubaka imiryango ikomeye muri iki gihe?

Igisubizo ni “yego,” ariko bisaba ubushake,bisaba ko abashakanye bafata umwanya wo kuganira, kumva no kubahana. Bisaba ko ababyeyi basubira ku nshingano zabo zo kurera abana, ntibareke ngo bikorwe n’abakozi kuko abana bakeneye ababyeyi kurusha abakozi.Bisaba kandi ko buri wese amenya ko urugo atari aho ajya gusarura gusa, ahubwo ari aho ajya gutanga no kubaka.

Urukundo nyakuri ntirushingira ku byishimo gusa, ahubwo rushingira ku kwihanganirana, kubabarirana no gukomeza guhitamo uwo mwashakanye buri munsi, n’iyo ibintu bitagenda neza.

Imiryango y’iki gihe ifite ibibazo byinshi, ariko ifite n’amahirwe menshi yo kwiyubaka. Nta muryango uba mwiza ku bw’amahirwe, ahubwo uba mwiza kubera abantu bahisemo kuwubaka. Iyo hari urukundo, kubahana no kuganira, urugo rushobora gutsinda ibigeragezo byose.

@Diane Batsinda

kwamamaza

Imiryango y’iki gihe iri he?

Imiryango y’iki gihe iri he?

 Apr 25, 2026 - 19:54