Hasinywe amasezerano agamije guteza imbere uburezi ku mihindagurikire y'ikirere mu rubyiruko

Ikigo gishinzwe Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika (SDGC/A) cyasinyanye amasezerano n’umuryango utari uwa leta wita ku burezi (Gaia Education )agamije guteza imbere uburezi mu rubyiruko rwo muri Afurika mu rwego rwo guhanga n’imihandagurikire y’ikirere.

kwamamaza

Caroline Makasa; umuyobozi w’agateganyo w’ikigo SDGC/ A(Sustanable Development Goals Center/ Africa), yagize ati: “Aya masezera agamije by’umwihariko kwita ku burezi bugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gushyiraho amasomo yabyo, gukorana n’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afrika, ndetse n’ihuriro ry’abanyeshuri bo mu zindi Kaminuza zo muri Afrika.”

 Makasa avuga ko bazanarebera hamwe igishobora gutuma byumvikana kuko Gaia Education isanzwe ibikoraho.

Makasa, ati:” Ifite abahanga mu burezi bwo guhangana n’ imihindagurikire y’ikirere kandi banazobereye mu byo kwihutisha iterambere Afurika ikeneye. Ndetse kandi Afurika ikeneye amasomo bigira ku ikoranabuhanga, ni yo mpamvu uburezi bwiga ku mihindaguririkire y’ikirere bugomba guhangwa kuko turimo kugana  mu bihe aho abantu bafite urujijo ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ari na yo mpamvu abantu bakwiye  gutekereza byimbitse uburyo bwahangana nayo.”

Ubusanzwe  umuryango Gaia Education wiyemeje guteza imbere urubyiruko binyuze mu burezi, uravuga ko aya masezera ari ingirakamaro.

Selly Bagale; umuhuhuzabikorwa w’uyu muryango, ati: “Tumaze gusinya amasezerano y’ingirakamaro hamwe na SDGC yerekeranye no guteza  imbere uburezi. Ubu bufatanye dutangije tuzibanda ku burezi. Turifuza gutanga amasomo n’ubumenyi muri Kaminuza zitandukanye zo ku mugabane wose hagamijwe guhanga udushya muri uru rwego. Urubyiruko rwo muri Afurika rufite ubushobozi budashikanywaho bwo kuyobora isi, guhindura imibereho y’ubuzima bw’abayituye, ni yo mpamvu twifuza kubatera inkunga mu buryo bwose, dushimishijwe no gusinya aya maserano.

 Ikigo gishinzwe Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika (SDGC/A) gisanzwe kigira ubufatanya n’imiryango mpuzamahanga itandukanye  hagamijwe guteza imbere kudaheza mu rugamba rwo kurandura ubukene n’ubusumbane mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ingufu, amazi, ndetse n’ibikorwaremezo.

Ni inkuru ya Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Sep 2, 2022 - 11:49