Imiryango itari iya leta n’ishingiye ku myemerere irasabwa kwirinda indonke

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, rurasaba imiryango itari iya leta hamwe n’ishingiye ku myemerere kwigengesera no kugenzura niba mu nkunga bakira zivuye hanze hataba harimo iziva mu miryango ikorana n’imitwe y’iterabwoba cyangwa ikorana n’igamije guhungabana umudendezo n’umutekano w’igihugu. Ni mu gihe inzego zihagarariye iyo miryango zivuga ko ibyo bibaha umukoro n’impungenge ku nkunga bakira kuko bashobora kwinjirirwa bagahabwa indonke.

kwamamaza

Ubusanzwe hari menshi mu mafaranga ava hanze y’igihugu akaza mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Ariko bivugwa ko amenshi muri ayo anyura mu miryango itari iya leta, izwi nka sociyete civile.

Gusa urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruvuga ko rusaba izo nzego kubanza kugenzura niba ayo mafaranga ataba imbarutso y’indonke cyangwa avuye mu mitwe y’iterabwoba.

Dr usta kaitesi umuyobozi mukuru wa RGB, ati:“ ubundi ntabwo biri ku rwego rw’umunyarwanda usanzwe, biri ku rwego rw’umuryango wakira inkunga. Kuko abafata amafaranga bayakura mu bikorwa bitari bizima: ari iyezandonke, ari ibikorwa bishingiye ku iterabwoba. Baba bashaka ko ayo mafaranga bayinjiza. Iyo bayahagejeje, nabo baca inyuma bagashaka ko yagira ingaruka zijyanye n’ibyo bakora.”

“icyo inzego z’imiryango zisabwa  ni ukumenya aho amafaranga yabo aturuka, bakamenya uwayabahaye ninde? We akora iki?”

Dr. usta kaitesi umuyobozi mukuru wa RGB avuga ko biteye impungenge, ati: “impungenge yagaragaye si ukuba bihari, ahubwo ni uko badasobanukiwe n’amategeko yo kwirinda. Amategeko ariho mu gihugu, inzira zirimo mu gihugu zituma birinda ibyaha byaturuka ku iyezandike cyangwa ibifitanye isano nabyo, cyangwa ibifitanye isano n’iterabwoba.”

“ mu miyoborere yabo, mu nzego zabo z’imirimo  hakwiriye kuba harimo abantu bari maso, kuburyo baramutse babonye umuterankungo batizeye hari uburyo bwo ku bikurikirana ariko bazi icyo amategeko ateganya mu migirire kugira ngo igihugu cyacu kirindwe ibyo byago byo kuba cyahura n’ibyo byaha twavuze.”

Ku rundi ruhande ariko, abahagarariye iyo miryango bavuga ko  bibahaye umukoro kugirango nubwo ibyo bikorwa bitaragaragara ku butaka bw’u Rwanda byirindwe.

 Joseph Ryarasa Nkurunziza; umuyobozi uhagarariye imiryango ya sociyete civile ikorera mu Rwanda, yagize ati: “ hari ibijyanye n’amategeko agenga imiryango, icya kabiri hari ukwigisha no guhozaho wigisha cyangwa gukora ubukangurambaga wibutsa abagize societe civile bamenye aho izi nkunga bakoresha zituruka, banarusheho gushyiraho uburyo n’imirongo inoze, birinde kuba bagwa mu mutego.”

Sheikh Hitimana SALIM; mufti w’u Rwanda, ati: “urabizi ko isi turimo yaranduye, twe tugira amahirwe kuko igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacu buduha amakuru ku gihe kandi tukayaganiraho, tugahugurwa ku buryo tuba dufite ubumenyi. Mu minsi yashize twakoze amahugurwa ku mafaranga y’iyezandonke ndetse n’amafaranga ashobora kuba yaza ariko agamije gutera inkunga iterabwoba. Ibyo byose turabizi ndetse mu miryango imbere twashyizeho uburyo budufasha kumenya no gutahura neza niba amafaranga twakiriye adashobora kuba ari iyo shusho.”

Ubushakashatsi bwa RGB bugamije gupima iterambere rya sosiyete sivile mu Rwanda buzwi nka Rwanda Civil Society Barometer (RCSB), ku nshuro ya 4 bwagaragaje ko imiryango itari iya leta ikwiye gusuzuma neza amwe mu mafaranga y’inkunga bakira bashingiye ku nkomoko yayo ngo hato ataba yaba imbarutso y’ibyaha by’indonke no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

 @ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 13, 2024 - 14:12