
Imiryango 10 itishoboye yarokotse jenoside yahawe inka n’abanyamakuru
Apr 29, 2024 - 14:26
Umuryango w’abanyamakuru bakorera mu Rwanda, ARJ, bashyikirije inka 10 imiryango itishoboye y’abarokotse jenoside bo mu murenge wa Kabagali, mu karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo. Bamwe muri iyo miryango yorojwe inka barashimira abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihe bavuga ko rifite umurongo mwiza rigenderaho wo kubaka igihugu no guharanira iterambere ry’abagituye, bitandukanye cyane n’itangazamakuru ryo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ndetse na mbere yaho.
kwamamaza
Mu gihe ibikorwa by'iminsi 100 byo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 bikomeje, itsinda rigizwe n'abanyamakuru bagize umuryango w'abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, boroje inka 10 imiryango 10 yo mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango. Abagize iri tsinda bavuga ko biri mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.
Hagenimana Eugene; Perezida wa IBUKA mu murenge wa Kabagali, ashimira ko itangazamakuru ry'uyu munsi ritandukanye cyane niryo mu myaka y1994 ndetse na mbere yaho.
Ati: "turashimira abanyamakuru bakorera mu gihugu cyacu ubu ngubu kuko nk'uko mubizi itangazamakuru rya mbere ya jenoside ryabibye amacakubiri, rishishikariza abahutu kwica abatutsi, ribiba urwango mu banyarwanda. Turabashimira y'uko ubu itangazamakuru dufite ari irisakaza umuco wo kubaka igihugu, iterambere, imibereho myiza y'abaturage no guharanira amahoro mu gihugu cyacu."
"mbashimiye nk'abagize itsinda ry'itangazamakuru mwatekereje kuremera abatishoboye bo mu murenge wa Kabagali, mubaremera inka. Mutera ikirenge mu cya Nyakubahwa, Perezida Paul Kagame watangije iki gikorwa cyo koroza abanyarwanda inka."
MUKANGENZI Alphonsine; Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko ari igikorwa cyiza gikomeje gutsura umubano wabatuye aka karere nitangazamakuru.
Ati: "ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango turabashimiye cyane. Uru ni urwibutso muduhaye, ngira ngo nuzajya afungura radio ntazibagirwa y'uko itangazamakuru ryazanye inka mu karere Ruhango, mu murenge wa Kabagali. Kuba rero iki gihango mukiduhaye, ntabwo twabasobanurira uko imitima yacu imeze, turishimye cyane kandi turabizeza ko izi nka 10 mutanze ari inka zizafatwa neza. Ngira ngo wenda nkumwaka utaha, muzanazisureni inka zihaka, amata yaje! Icyo tubijeje ni uko nta muturanyi uzabura amata, dufite gahunda yo korozanya. Ubu nko mu myaka itau, ine, tuzaba tubara inka nyinshi zatanzwe nabanyamakuru."
Bamwe mu bahawe inka bashimiye iki gikorwa, bashimangira ko bazoroza na bagenzi babo babaturanyi batagize ayo mahirwe.
Umwe ati: "ntabwo nabona uko nabivuga, ahubwo nanjye nzabitura. Ubu ngiye kuyifata neza, inteze imbere numuryango wanjye. No koroza abandi nibyara nuko nabo borore. Inyana ya mbere izavuka niyo nzitura."
Yongeraho ko "itangazamakuru rya mbere ryari ribi kuko niryo ryashishikarije abahutu kwica abatutsi, nanjye ubu bari barantemye. Iry'ubu rero rimeze nka Perezida wacu, Paul Kagame, kuko rikurikiza amabwiriza ye. Yaratworoje none abanyamakuru baje koroza abanyarwanda bo muri Kabagali. Natwe abo boroje turashaka ngo tuzoroje bagenzi bacu. Izi nka tugomba kuzifata neza."
Undi ati: "igiye kuzantungira abana mbaha amata, impa nifumbire. Tuzanywa amata kandi tunaziturirane nkuko bisanzwe."
Iki gikorwa cyo koroza inka cyakurikiye icyo umuryango w'abanyamakuru mu Rwanda wifatanyije nabanyekabagali kunamira no kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kabagali, rumwe muri enye ziri ku rwego rw'Akarere ka Ruhango.
Uru rwibutsi rwa Kabagali rushyinguyemo imibiri yabazize jenoside yakorerwe abatutsi ibihumbi 6 368.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Ruhango.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


