Imibereho myiza II: Abaturage bakomeje gusaba kwegerezwa amashanyarazi

Kugeza ubu, Muri gahunda ya NST1, hari abaturage bo mu bice bitandukanye bakomeje gusaba kwegerezwa amashanyarazi mu rwego rwo kurushaho kugira imibereho myiza ndetse no kwiteza imbere.

kwamamaza

Umwe mu baganiriye n’abanyamakuru w’Isango Star muri uyu mwaka, yagaragaje ko “urabona dufite umuriro twaba dufite nka salon. Ubu kogoshesha abana ni ukujya hiryaaa, ahantu hari umuriro. Urumva nta gafrigo….”

Undi yunze murye, ati: “ni ukudushakira ubuvugizi, mukadushakira umuriro noneho umuntu akajya akora na nijoro. N’abanyeshuli bacu ntabwo babona uko basubira mu masomo, iyo bwije nyine ni ibibazo.”

“ukareba umwana arakurwaranye nijoro , nta bushobozi ufite, iyo buji yanashize. Niba ufite akazi, ukajyana telefoni kuyicajinga bakagushaka bakakubura kuko dukora urugendo kugira ngo tujye gucajinga!”

Uretse kuba abaturage  bakomeje gusaba umuriro w’amashanyarazi   kugirango batere imbere, abareberera inyungu zabo nabo muri uyu mwaka kuri gahunda zafashwe, abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza minisitiri w'ibikorwa-remezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye byagaragaye muri gahunda yo gucunga no gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Ni nyuma y'uko Komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu mutwe w'Abadepite yari yagejeje ku bagize Inteko rusange ibyavuye mu icukumbura ryimbitse yakoze kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta yerekeye itunganywa n'ikwirakwizwa ry'amashanyarazi

Iyi raporo igaragaza ibibazo bikibangamiye intego yo kugeza ku baturage amashanyarazi bitarenze umwaka w’ 2024, harimo igipimo cy'umusaruro n'ubwiza bwa nyiramugengeri kikiri hagati ya 20% na 40% ugereranyije n'igipimo Leta yari yiteze mu nyigo yari yakozwe.

Iyi raporo kandi yagaragaragaza ko ikibazo cy'igenamigambi n'imitangire y'amasoko bitinza ikwirakwiza ry'amashanyarazi n'ibikoresho mu bice bitandukanye by'igihugu.

Icyo gihe, umudepite umwe yagize ati: “umushinga w’ umwanzuro wa kabiri urarebana n’ibibazo byatewe n’imitangire y’amasoko na kubona serivise za REG bitanoze aribyo idindira ry’imishinga yo kugeza ku baturage amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, ibura ry’amashanyarazi rikabije ku mirongo imwe n’imwe y’amashanyarazi hagati y’isaha n’ibice 39 n’amasaha umunani n’ibice 67, aho byateye igihombo ku mwaka cy’amafaranya y’u Rwanda 1 359 495 337.”

“ ikibazo cy’ikorabanuhanga ryasizweho ridakora rigatuma abaturage badahabwa serivise bakeneye. Hari ugutinda gukurikirana no gusubiza ibibazo by’abafatanyabuguzi bagejeje kuri REG n’amashami yayo, no kuba nta gahunda ihamye yo gusana no guhindura ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba byahawe abaturage.”

Abandi badepite bagaragaje ko ibibazo biteye impungenge, umwe ati: “ kandi mu kanya wabaza REG kuby’amashanyarazi bakakubwira ngo ‘dufite umuriro uhagije mu Rwanda’. Ariko wabona ibipimo bigaragaza ukabona tutawufite, ari abantu batawufite kuri grid national, nkibaza itandukaniro riri kubyo REG itubwira ko umuriro uhagije, badashobora gushaka undi kandi nawo usa nkaho udahari, ukurikije imibare turi kubona!”

Undi ati: “ igihombo cyarabaye ariko kizagaruka gute niba hari uburyo mwaba mwarabiganiriye! Ikindi gikomeye ni amashanyarazi agipfa ubusa, nibyo bazabidusobanurira ariko mu bisanzwe hagoye kubona amashanyarazi kugira ngo ashikirizwe abaturage. None kuba hari aboneka agapfa ubusa, njye numva ari ikibazo gikomeye.”

“bigaragara yuko hari byinshi byagiye bikorwa bitari biteganyijwe mu nyigo.Noneho umuntu akibaza ‘ese uwakoze amakosa hagati aho ni nde? ese ni uwakoze inyigo ayikora nabi? Ese ni abashyize mu bikorwa inyigo ikozwe neza, bo babikora nabi?”

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu mwaka w’ 2024, ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Abaturage bo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko amashanyarazi yatangiye kubageraho, abandi baracyategereje kandi ngo bafite icyizere cyo kuyabona mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu, muri rusange umuriro igihugu gifite ungana na megawati 276, aho 50% byawo ari umuriro uturuka ku mazi, hafi 20% ni ingufu zikomoka kuri Gaz Méthane, umuriro ungana na 5% wo uva ku bikomoka kuri peterol, umuriro ungana na 17% uturuka kuri Nyiramugengeri  naho 8% ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Hirya no hino mu gihugu kandi, hari imishinga y'ingomero z'amashanyarazi zirimo kubakwa zitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kwegereza abaturage amashanyarazi.

Umushinga w'urugomero rwa Rusumo uzatanga megawatt 81 z'amashanyarazi uhuriweho n'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi. Biteganijwe ko kubaka uru rugomero bizasozwa muri uyu mwaka w’ 2023.

Mu mpera z'umwaka w’ 2022, u Rwanda rwujuje miliyoni 2 z'ingo zimaze kugerwaho n'umuriro w'amashyarazi bivuze ko buri rugo urubariye abantu 5, nibura abagerwaho n'amashanyarazi baba bagera kuri miliyoni 10.

Haracyari imbogamizi ku kugabanya ikigero cy’abana bagwingiye

Ku ruhande rw’imibereho y’abana, Leta y’u Rwanda isanzwe yihaye intego yo kugabanya imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka utaha, kivuye kuri 33%, hari bamwe mu babyeyi baragaragaza ko gahunda zashyizweho hagamijwe guhangana n’iki kibazo zagize akamaro gakomeye ku mikurire y’abana babo. Gusa banavuga ko hari imbogamizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda zo kurwanya igwingira.

Ubwo ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyitabaga komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta [PAC] mu inteko ishingamategeko, umwe mu badepite bagizwe iyi komisiyo, yagize ati: “ ntimwanatanga n’ayihuse kugira ngo bigere kuri wa mwana, aho kugira ngo bidindire bigere ku mezi atatu! ni ikibazo, ntabwo aribyo rwose, harimo kwirengagiza gukabije.”

Undi ati: “ …hano turavuga ibyabonetse bidahabwa abana, byagenwe! Ngira ngo DG kubera asanzwe ahari, hari ibyo twagiye tuganira nwe, bigaragara ko hari ibyo badafiteho ubugenzuzi ku turere, bituma abo uturere bakora ibyo bakora ariko NCD ntigire uburyo bwo gukurikirana no kongera imbaraga.Ngira ngo twagiye tubagira inama MINALOC niyo ireberera uturere kugira ngo ibyo bintu bikorwe. Aho niho mwakabaye mutubwira abo mugeze mukora iyo inforcement kurusha uko twatinda kuri iriya ngengo y’imari kuko nayo igenda ishyirwa mu bikorwa uko ubushobozi bugenda buboneka. Hari ibyuho mubyo twagejeje hariya bidatangwa kandi abana babikeneye bakomeza bagwingira.”

“ ku kijyanye n’imirire n’ingaruka zishobora kuba kuri aba bana cyangwa aba babyeyi  ni ibintu dushyira imbere mu ngengo y’imari. …iki kintu mwigeze mukitugaragariza kuko iyo mwatugaragarizaga …aha ngaha rwose ubuzima bwahagarara, target twiyemeje ntabwo dushobora kuyigeraho, icyo gihe tuvugana na MINECOFIN n’abo muri MINECOFIN barahari, na Minister tukamubwira tuti iki kigo gifite ibibazo ibi n’ibi, wenda murebe ukuntu muvugana (…) mbega mukavugana uburyo amafaranga ashobora kuva ahandi ariko akajya muri iki gikorwa kiba cyihutirwa. Ibyo bintu mwigeze mubitubwira, mubyukuri?...ibyo kutubwira ngo ingengo y’imari yarabuze (…) hari ibigo byagiye bitubwira ingaruka bishobora guhura nazo hanyuma mafaranga yagiye aboneka muri budget. …kuko ni ikintu cyerekeranye n’ubuzima bw’umuntu, abana bashobora kugwingira, ababyeyi iki ndumva ko bitashoboka ko amafaranga yabura….”

Abadepite bakomeje kugaragaza ko harimo amakosa no kudakurikirana, gusa ku rundi ruhande hagatangwa ibisobanuro n’ingamba zatuma bigerwaho.

NCD yavuze ko “ dukora market survey mbese twasangaga kuri transport kuri ayo mafaranga nta kibazo kuri ayo mafaranga cyari kirimo…twarebye mu zindi nyandiko zari zihari noneho dusanga mu gutanga isoko baraduhaye igiciro kiri hasi tubona ko nta kibazo.Ariko bimaze kuvuka gutyo nibwo twatangiye, twaramwandikiye tukandika ati ngiye kwisubiraho, ariko tugasanga mu kugemura hari aho yayagemuriye igihe, tugasanga ahandi yaratinze.Ni icyo kibazo cyabagaho, ntabwo ari ukuvuga ko yahise ahagarika, ahandi habaho gutinda kuyahageza.”

Abadepite bagaragaje ko habayeho kudakurikirana uruhande rwa rwiyemezamirimo watsindiye isoko mu kubahiriza amategeko mu gihe cy’amezi 12, aho rwiyemezamirimo yagemuye ku gihe ukwezi kumwe gusa. NCD ivuga ko yagerageje inzira zose zishoboka mu gukemura ikibazo, kugisha inama inzego zindi za leta zirimo minisiteri y’ubutabera ndetse n’urwego rwa leta rushinzwe ibijyanye n’amasoko. Avuga ko kandi gutinda gufata umwanzuro ku kibazo byanatewe no gutekereza ku bundi buryo bwakwifashishwa igihe amasezerano yahagaritswe.

Ubusanzwe hashyizweho, gahunda zitandukanye mukurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato harimo ifu ya Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite n'abonsa, amata ahabwa abana bari mu mirire mibi, gahunda zijyanye n'isuku n'isukura, ifishi yo gukurikirana imikurire y'umwana, no gukangurira ababyeyi kugira akarima k'igikoni, si ibi gusa kuko amarerero yashyizweho guhera kurwego rw’isibo nayo akurikirana iki kibazo.

Ku rundi ruhande, uyu mwaka turimo dusoza kandi niwo wakozwemo igenzura ry’ibyakozwe n’ibitarakorwa muri bimwe byatangajwe muri gahunda ya guverenoma y’imyaka irindwi. Mu kiganiro gito Isango Star yagiranye n’abaturage bo hirya no hino mu mijyi ndetse no mu byaro bagaragaje ko hari ibyo bishimira.

Umwe wo mu karere ka Gicumbi, yagize ati: “tugereranyije mbere y’imyaka icumi hari abari babayeho cyane babayeho nabi cyane, bari mu manegeka ariko abenshi batuvanyemo, abenshi turi hano Nyamiyaga, abandi bagiye babubakira bakabavana ahantu habi bakabashyira aheza.”

Undi ati: “mu bifatika, amavuriro baragikemuye, aturi hafi. Ubundi mbere umugore wa hano mu Rubaya yafatwaga n’inda ariko bikaba ngombwa ko ajya kwivuriza I Bungwe.Ariko ubu, ntabwo tugifata urugendo rwa kure kuko amavuriro yatugeze hafi.”

“twabonye amazi bugufi, kandi twavomaga kure, twananiwe, bamwe bakarwanira ku mugezi, none turabyishimira cyane.”

“Amavuriro n’amashuli rwose, byo birarenze! Nta kibazo dufite abana bariga, amavuriro aratwegereye, za poste de santé…”

 Dec 26, 2023 - 16:39