Imbamutima z'abanyarwanda mu kwishimira intsinzi

Mugihe imibare y’agateganyo y'ibyavuye mu matora igaragaza ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15% Dr. Frank Habineza afite 0,53% naho Philippe Mpayimana akagira 0,32%. Batowe n'abanyarwanda bagera kuri miliyoni 9,071,157 bari kuri lisiti y’itora. Hari bamwe mubanyarwanda bari hanze y’u Rwanda ndetse n'abanyamahanga babashyigikiye bavuga ko amatora yari urwiyererutso. Kuri iyi ngingo ariko, hari bamwe mubanyarwanda bavuga ko aya matora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure kuko aribo bihitiyemo ntagahato.

kwamamaza

Ni amatora yaranzwemo ituze, umutekano ndetse n’ubunyangamugayo, ibishimangira ko abanyarwanda bamaze kugira umuco wo gukorera ibikorwa byabo mu mahoro n’umutekano usesuye.

Mu gihe amatora yo mu bindi bihugu asozwa n’imvururu zo kwanga ibyavuye mu matora cyangwa gushyamirana kw’abakandida, mu Rwanda ho abaturage bavuga ko batoye mu bwisanzure kandi bikaba bishimangira ubudasa bw’abanyarwanda.

Umwe ati "nk'umuntu watoye bwa mbere nabonye ko nanjye mfite uburenganzira bwo gutora uwo nshaka ngashyira igikumwe cyanjye aho nshaka ntawe uje ambwira ati tora ahangaha cyangwa ngo utore hariya".   

Undi ati "nabonye twaratoye bitandukanye na kera kubera ko mbere hari igihe twajyaga gutora ugasanga abantu bafite ubwoba, yabaye mu mutekano no mu bwisanzure kandi umuntu wese agatora nta gahato yumva ari muri demokarasi, ansigiye gukunda igihugu, nzaharanira iterambere ry'igihe cyizaza kugirango igihugu cyacu kitazajyaho umugayo".

Impuguke muri politike Ismail Buchanan, avuga ko abatishimiye uko aya matora yakozwe ari abarwanya u Rwanda n'ibyagezweho, kuko muri aya matora yabaye mubwisanzure, buri munyarwanda yihitiramo uwo ashaka.

Ati "kubera urwango rwa politike baba bafite Perezida Kagame kuko bo kuribo bumva ko burigihe bagomba kunenga, abenshi no mu babishyira imbere ni bamwe mu banyarwanda bahunze iki gihugu kubera ibyo bivanzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakumva ko kugirango ubutabera butabakurikirana ko bagomba kuvuga mu rwego rwo kugirango bagaragaze ko batishimiye ibihari noneho utazi amateka y'u Rwanda yumve ko barenganye.... mu rwego rwa politike biba bifite igisobanuro gikomeye kuko urangaye gato ushobora kubagenda inyuma ugasanga nibyo ushaka kugeraho ntubigereyeho igihe wabiteganyirije".   

Akomeza avuga ko no mu banyarwanda baba hanze biteguye ku byina intsinzi batitaye kubivugwa.

Ati "abanyarwanda barishimye nacyo ni ikintu kigomba kukwereka aho imyumvire igeze ko ntawe ukoreshwa, ko ntawe ushyirwaho agahato atora uko abyumva, harimo n'abagiye bandika ngo 99,15% ntibibaho na Yezu aje nawe ntiyatorwa, uwo twatoye ni uwo twumva ko imitima yacu yagejejeho kandi tugomba kubyina intsinzi". 

Iyi manda y’imyaka itanu izarangira Paul Kagame yujuje imyaka 29 ayoboye u Rwanda, gutorwa n’Abanyarwanda ku kigero cy’amajwi 99,15% byabaye ikimenyetso ntakuka cy’urwego abanyarwanda bamufataho.

Mu badepite batowe mu buryo butaziguye abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n'umukandida wigenga, umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije byatowe ku majwi 62.67%. Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryagize 10.97%, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe ku kigero 9.48%. Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ni  5.81%. Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30, PS Imberakuri ifite 5.26%. Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize 0.51%.

Bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, abanyarwanda bazatangarizwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye. Biteganyijwe ko amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 18, 2024 - 08:07