
Ikoreshwa ry'imiti igabanya ububabare ku bakobwa n'abagore bari mu mihango: umuburo ukomeye w'abaganga
May 6, 2025 - 12:15
Inzobere mu buvuzi bw'indwara z'abagore ziraburira abagore n'abakobwa biyambaza imiti igabanya uburibwe mu gihe cy'imihango. Zivuga ko iyo miti ishobora kugira ingaruka zinyuranye zirimo kwangirika kw'impyiko n'umwijima. Zibagira inama yo kujya bagana muganga akamenya uko abafasha, aho kwirukira kugura imiti. Nimugihe bamwe mu bagore n'abakobwa bagaragaza ko kwihanganira uburibwe bagira mu gihe bari mu mihango bitoroshye, bigatuma birengagiza urujijo bafite kuri iyi miti bakayoboka inzira ya farumasi.
kwamamaza
Bitewe nuko baremwe ku bijyanye n' ubuzima bw'imyororokere, kuva ku myaka 12 kugeza kuri 45, buri kwezi Umugore wese cyangwa umukobwa agira iminsi ajya mu mihango.
Nubwo uri muri icyo gihe uwabuze imihango ahangayika yibaza icyabiteye, hari n'abayijyamo bamwe bagahura n'ububabare bukabije ndetse benshi muri bo bemeza ko bagorwa no kubwihanganira bigatuma bayoboka inzira ya farumasi mu rwego rwo gushaka imiti yo kuborohereza.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu iyo uganiriye na bamwe usanga benshi badasobanukiwe imikorere n'ubuziranenge bwayo muri icyo gihe baba barimo.
Umwe yagize ati:" nka murumuna wanjye, nukuri iyo atabonye ibyo binini ntabwo ubuzima bwakunda. Araribwa cyane biteye ubwoba kuburyo hari n'igihe asohoka mu nzu akaryama kuri sima, ari imihango gusa. Akoresha dekorofenake zo gucisha hasi. Arabyigurira, nta ordinance aba afite. Impungenge rero ni uko iyo umuntu yabyimenyereje adashobora kubaho ntabyo afite."
Yongeraho ati:" mudukorere ubuvugizi maze abo bantu babishinzwe ashake uburyo badufasha kumenya nibura ikigero cy'ibinini umuntu yajya akoresha."
Undi mukobwa yagize ati:" nta muntu ukunda kujya kwa muganga, keretse iyo byarengeje urugero. Ntaho bajya ( kwa muganga) abenshi bifashisha ibyo binini. None ibyo binini byarorera se? Ikintu kitwica rero ni uko tuba tutazi ingaruka. Mwadukorera ubuvugizi bakatubwira niba ibyo binini ushobora kubihagarika ukajya ubinywa wabihawe na muganga."

Kugura ndetse no gukoresha iyi miti ni icyemezo kidashimwa n'abazobereye iby'ubuzima bw'imyororokere. Dr. Leo MUTABAZI; umuganga uzobereye mu kwita no kuvura indwara z'abagore mu Rwanda, aburira abagore n'abakobwa ku kwigengesera mu ikoreshwa ry'imiti igabanya uburibwe.
Avuga ko uwemerewe kuyikoresha ari icyemezo gifatwa na muganga yabanje kumusuzuma.
Yagize ati:" iyo ashobora gukora wenda ari nk'ituma ububabare buhagarara. Imiti yose urayinywa igahita ijya mu maraso, ikajya kuvura. Ariko mu gusohoka, ishobora guca mu mpyiko cyangwa mu mwijima. Ubwo rero mu rwego rwo kwirinda ko izo nyama zombi zakwangirika, tugira inama ko begera abaganga bakareba uburyo ubabara kuko ntabwo bose bababara, hanyuma bakaba banakuvura. Ariko atari ukuvuga ngo uko ngiye mu mihango ndababaye, ngiye muri pharmacy."
Ku birebana n'ingano y'imiti uribwa ashobora gufata, Dr Mutabazi avuga ko badakwiye kwizera abakora muri za farumasi.
Ati:" muri farumasi ( pharmacy) bagurisha imiti ariko ntabwo aribo bakabaye bakwandikira ngo urafata tungahe ku munsi. Buri muti twandika nk'abaganga, aho tuvuga ngo ufate tubiri ku munsi cyangwa inshuro eshatu ku munsi, hari n'igihe twanarenza. Ariko we nka muganga abasha kugusobanurira cyangwa se kukwandikira imiti itakwangiriza izo nyama zombi."
Nubwo hari abayoboka imiti yakorewe mu nganda, mu rwego rwo kwigabanyiriza uburibwe mu mihango, hari abagore n'abakobwa bahitamo kwiyambaza ibindi birimo nko kunywa ikintu gishyushye yaba amazi, icyayi cya mukaru ndetse no gufata gukora siporo. Ku rundi ruhande, hari n'abayoboka imiti gakondo itarakozweho ubushakashatsi.

@ INGABIRE GINA/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


