Ikibazo cy'ubucye bw'abakora kwa muganga kiri gushakirwa umuti urambye

Hari abaturage bavuga ko bajya kwa muganga kwivuza bagahabwa serivisi mbi bitewe ahanini n’umubare udahagije w’abakora kwa muganga, bakavuga ko bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

kwamamaza

Bamwe mu bagana amavuriro atandukanye, binubira serivisi itanoze bahasanga ibyo bavuga ko biterwa n’ubucye bw’ababitaho bigatuma bamwe baharembera ndetse bakanamara umwanya munini batarabona ubakira.

Umwe ati "njya kwa muganga abaganga nahasanze ntibampaye serivise nkuko bikwiriye, nagezeyo mpasanga abaganga 2 barangije ubwo nari ntwite aho bakagiye kundebera aho umwana bigeze birangira bampaye serivise mbi".  

Undi ati "nagiye kuvuza umwana kubera abarwayi bari benshi kandi muganga ari umwe byagiye gake". 

Iki ni ikibazo kitari gishya, kuburyo mu kugushakira umuti urambye leta y’u Rwanda yiyemeje gukuba inshuro enye abakora kwa muganga, hagamijwe no kunoza serivisi z’ubuzima, nkuko bigarukwaho na Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Ati "mu rwego rw'ubuzima intego nkuru hari ugukomeza kunoza serivise z'ubuvuzi hongerwa umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima no kugeza serivise ku banyarwanda bose, hakomeje kunoza imitangire ya serivise mu nzego z'ubuzima, Guverinoma izokomeza kongera umubare w'abakozi bo muri uru rwego kuburyo uzikuba nibura inshuro 4 mu gihe cya vuba".    

Biteganyijwe ko umubare w’abakora kwa muganga igihe uzaba umaze kongerwa, ikibazo cya servisi itanoze abagana amavuriro atandukanye binubira kizaba kibonewe umuti.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Sep 10, 2024 - 08:43