
Igiciro gihanitse cy'ubwishingizi gituma abanyarwanda badashinganisha imitungo yabo
Sep 6, 2024 - 07:51
Nubwo abanyarwanda bagirwa inama zo gufata ubwishingizi bw’imitungo yabo, ubuzima, amashuri y’abana n’ibindi bitandukanye, hagamijwe kuba bagobokwa mu gihe bahuye n’ibibazo, hari abanyarwanda bagaragaza ko batitabira gushinganisha imitungo yabo kubera ubumenyi buke babifiteho, ubushobozi buke n’ikibazo cy’ibiciro by’ubwishingizi bihanitse.
kwamamaza
Hashize igihe leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda gufatira ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bwabo nabyo bitaragerwaho, nyamara kugeza ubu henshi humvikana impanuka zirimo ibiza, inkongi y'umuriro n’izindi zibasira imitungo, ugasanga itarafatiwe ubwishingizi.
Uganiriye n’abanyarwanda mu bice bitandukanye, bakubwira ko kugeza ubu, ubukene no kuba ibiciro by’ubwishingizi bihanitse aribyo bibazitira.
Umwe ati "mbona biterwa n'ubukene n'amikoro umuntu aba afite kuko nta muntu wakwanga kwishingira ikintu cye, abenshi biterwa no kuba nta mikoro bafite yo kugirango bashake ubwo bwishingizi".
Undi ati "abanyarwanda ubushobozi buba buri hasi, arareba akabona umushahara yinjiza kujya bakuraho ay'ubwishingizi buri kwezi abona nta kintu yajya amumarira, bagerageza kugira ibiciro biri hasi kuburyo umuntu abyiyumvamo".
Undi nawe ati "abanyarwanda mu mitwe yabo ntabwo ibyo bintu baba babifitemo, abenshi ntibaba banabizi, abantu benshi usanga bafata ubwishingizi bw'imodoka ariko iyo bigeze mu butaka n'ibindi ntabwo bajya babitekerezaho, amafaranga abaye ari hasi abambere b'inkwakuzi babyumva bakabyumvisha bagenzi babo bakabereka n'uburyo budahenze".
Teddy Kaberuka impuguke mu bukungu, aravuga ko uretse no kuba igiciro cy’ubwishingizi mu Rwanda gihanitse, hakirimo n’imbogamizi zo kuba ibigo bitanga ubwishingizi bidasobanurira abanyarwanda, bigatuma batabigiraho amakuru.
Ati "ubwishingizi bwo burahenda kuko bunafatwa n'abantu bake, uko mufata ubwishingizi muri benshi ni nako igiciro cyabwo kigabanuka ariko kuba buhenze bwo burahenze ariko hari no kuba abantu batabizi, ubwishingizi ntabwo abantu barabumenya, ni ikibazo cy'uko ubukangurambaga bukorwa abantu bakabumenya bakabwitabira n'igiciro kikagabanuka, ni ibintu bigomba kujya mu byihutirwa mu babishinzwe cyane cyane kubimenyesha abantu".
Mu Rwanda hari ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ASSAR ririmo ibigo 12 bitanga ubwishingizi, birimo 9 bitanga ubwishingizi rusange na 3 bitanga ubwishingizi bw’ubuzima, mu mwaka 2023 abanyarwanda bafataga ubwishingizi bari 1.7% muri aba abitabira gushinganisha imitungo bashinganishaga 2% ugereranije n’imitungo bafite.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


