Icyerekezo 2050 kizasiga u Rwanda ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho guhangana no kurandura bimwe mu byuho bikigaragaramo ruswa kuko ariho ikunze kugaragara cyane bibanda mu gutanga serivise nziza kuko aribyo bizatuma icika burundu.

kwamamaza

Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 09 Ukuboza buri mwaka, Nirere Madeleine, Umuvunyi mukuru avuga ko uyu mwaka usanze u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ku rwego rw’Afurika ariko ko intego n'ubundi nuko icyerekezo 2050 kigomba gusiga ruri ku mwanya wa mbere ku isi.

Ati "u Rwanda rufite icyerekezo 2050 aho hari icyerecyezo cyo kuvuga ngo igihugu cya mbere ku isi mu kurwanya ruswa, ni intego yashyizweho kandi igomba kugerwaho, uyu munsi turi aba mbere ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba tukaba aba kane muri Afurika, tukaba aba 49 ku rwego rw'isi ariko natwe muri Afurika nimba turi aba 4 ntabwo bivuze ko mu Rwanda hatari ruswa, ntabwo twavuga ngo twageze iyo tujya".

"Tuzabigeraho kuko hari ubushake bwa politike mu gihugu cyacu turangajwe imbere n'umukuru w'igihugu cyacu uvuga ati ruswa ntiyihanganirwa, ati muyobozi tanga serivise nziza ku muturage mu gihe gikwiriye niba utayimuhaye urabibazwa, uwo murongo tuba tugenderaho nawo urafasha kandi niwo tugomba gukurikirana".     

Ni umuhango wabereye mu ntara y’Amajyepfo aho Guverineri w’iyi ntara Kayitesi Alice, avuga ko urwo rugamba ruzatsindwa ariko yisabira inzego z’ibanze arizo zigomba gufata iya mbere kuko ikigamijwe ari ugushyira umuturage ku isonga.

Ati "inzego z'ibanze zigomba kwamagana ruswa no kuyanga ariko bigashingira cyane ku gutanga serivise nziza, guha umuturage serivise nziza ikindi ni ugukomeza kwigisha abaturage uruhare rwabo kwigisha amategeko abarengera ariko no kuzana cyane abaturage kugirango baduhe amakuru, ntabwo ruswa wayirwanya utamenye amakuru".    

Kuri ibyo ariko bamwe mu batuye mu majyepfo i Muhanga bagaragaza ko kuri ubu abantu bamaze kumenya no gusobanukirwa ikibi cya ruswa ndetse n’ingaruka zayo.

Umwe ati "ruswa ntabwo ari nziza, ruswa ni ikintu kimunga ubukungu bw'igihugu kuko hariho igihe umuntu atanga ruswa kugirango abone ibyo atari akwiye kubona wawundi utayifite akaba yabigenderamo we icyo yari kubona akakibura".     

Ni umunsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "dufatanye n'urubyiruko mu kurwanya ruswa, dutegure inyangamugayo z'ejo hazaza".

Uyu munsi usanze u Rwanda ruri ku mwanya wa 01 muri Afurika y’Iburasirazuba, urwa 4 muri Afurika n'urwa 49 ku isi yose mu kurwanya ruswa, gusa icyerekezo 2050 giteganya ko kizaba kiri ku mwanya wa 1 ku isi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Muhanga

 Dec 10, 2024 - 09:54