Abakoresha imodoka rusange bavuga ko hari igihe bibwa n’ababashyirira amafaranga ku ikarita

Abagenzi bakoresha imodoka rusange mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari igihe bibwa n’ababashyirira amafaranga ku ikarita y’urugendo izwi nka tap&go bagashyiraho umubare udahwanye nayo baba bishyuye kuko hari uduce tudafite imashini zigenzura ayashyizweho, ubuyobozi bwa AC Group buvuga ko hari aho ibyo bibazo bigenda bigaragara ariko hari gahunda yo kubikemura mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda yongereye imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hari abagenzi bo mu mujyi wa Kigali badahwema kugaragaza ko ibyuma bareberaho amafaranga baba bashyize kwikarita bakoresha muri izo ngendo bidahagije bigatuma hari abashyirirwaho amafaranga adahwanye nayo bishyuye ibyo bavuga ko ari ukwibwa, bakifuza ko ibyo bibazo byakemurwa.

Umwe ati "aba bantu bashyiraho amafaranga ushobora kumuha igihumbi wibwiye ko agishyiraho cyose ugasanga yashyizeho wenda 600Frw, ubibwirwa nuko ahantu wari ukoze urugendo rwa 500Frw mu kugaruka ujya gukozaho ugasanga ntariho".    

Undi ati "bariya bantu bashyiraho amafaranga ku ikarita iyo hatariho kakuma ujya kureberaho ko amafaranga yageze ku ikarita barakwiba, hari igihe ujya gutega ugasanga nta mafaranga ariho kandi wayabahaye, twasaba bariya bantu bashyira amafaranga kuri telephone kuba inyangamugayo  ubujura bakabureka, abantu bashinzwe ibintu by'ingendo bashyiraho abantu bazajya bishyuza b'inyangamugayo".  

Undi mubyeyi nawe ati "hari igihe ugenda ugiye gushyiraho amafaranga ku ikarita uzi amafarnga ufiteho wapanze ayo utagomba kurenza washyiraho bakakubwirango ntayariho kandi ubizi neza ko yari ariho ukagenda ubabaye cyane kuko ntiwafata umwanya wo kuburana nabo, nasaba ko ibyuma bireba amafaranga babyongera umuntu akajya abanza akirebera".    

Muhoza Pophia umuyobozi ushinzwe ibikorwa (chief operatotions officer) muri AC Group nawe avuga ko ibyo bibazo abagenzi bagaragaza nabo babyakira ndetse bari no kugenda bongera ibyuma bigenzura amafaranga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali mu kurandura icyo kibazo.

Ati "turateganya ko ku batega bisi bazajya bandikisha amakarita yabo kugirango nibashyiraho amafaranga bajye babona ubutumwa, aho bashyiriraho amafaranga hari imashini bakozaho bakareba ayo bafiteho banagushyiriraho kandi ukareba ko yagiyeho, ubwo buryo bwo gukoresha imashini bamaze kubimenya ari benshi kandi icyo kibazo cyagabanyutse ku rwego rwo hejuru".  

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera imodoka mu mujyi wa Kigali zo gutwara abagenzi nyuma y'igihe hagaragara imirongo miremire y'abategereje imodoka by'umwihariko mu masaha y'igitondo n'aya nimugoroba abantu bajya ndetse bava mu kazi, ibivugwa ko bimaze gukemura ikibazo cy’umurongo muremure w’abatega izo modoka.

Inkuru ya Emmanuel Nsengumukiza /  Isango Star Kigali

 Jun 11, 2024 - 09:22