Ikibazo cyo gutwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo gikomeje kuba ingorabahizi

Muri iki gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’imodoka no kwikuba kw’amafaranga abagenzi bishyura bava cyangwa bajya mu ntara zose z’igihugu, no mubihugu duturanye bamwe mu bagenzi kurubu baravuga ko akenshi biterwa n’akavuyo kaba karimo kuko bituma akenshi barara muri gare kubera ubwinshi bw’abagenzi bahari.

kwamamaza

Bamwe mu bagenzi bategera imodoka muri gare ya Nyabugogo berekeza mu ntara zitandukanye ndetse no mu bihugu bituranyi binubira ikibazo cy’ibura ry’imodoka gikomeje gufata indi ntera ndetse bakaba banavuga ko hari abantu baza babazengurukamo bakabagurisha amatike bamaze kuyakuba kabiri, bakaba basaba inzego zose bireba kubafasha gukemura iki kibazo.

Manzi Rene Claude umukozi wa sosiyete ishinzwe gucunga gare ya Nyabugogo ya ATPR, ashinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete, nawe yemeza ko abagenzi babaye benshi kubera igihe cy’impeshyi ariko ko hari ingamba zafashwe bafatanije na RURA.

Yagize ati “ibyerekeye abazamura ibiciro ubu twafashe ingamba ko buri kompanyi itemerewe gucuruza itike irenze iy’umuntu umwe, kuko kubera ubwinshi bw’abantu n’imirongo iba ihari usanga umuntu aje akavuga ati ndashaka amatike 5 ntuba uzi koko niba ari aye cyangwa agiye kuyacuruza”.

Yakomeje agira ati “nta modoka zigeze zigabanuka nkuko bamwe babivuga, nta muntu wajya guparika imodoka ari igihe cyo gukorera amafaranga, tuzashyiramo imbaraga mu kongeza izindi modoka zikomeze gutwara abagenzi, turizera imikorere nikomeza kugenda neza n’abanyamuryango bazashobora kongera umubare w’amamodoka bakoresha”.   

Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka kimaze igihe kirekire ari naho abategera imodoka muri iyi gare ya Nyabugogo bahera bavuga ko kimaze gufata indi ntera bagacibwa amafaranga yikubye kabiri ayo bari basanzwe bishyura, gusa hari icyizere ko hari gushakwa igisubizo binyuze munzego zitandukanye ku bufatanye bwa ATPR na RURA.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 28, 2023 - 12:29