Iburasirazuba: barasaba abatowe kuzasohoza ibyo babasezeranyije biyamamaza

Abatuye mu ntara y'Iburasirazuba barasaba abo batoye kuzabakorera ibyo babasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza. Ibi babigarutseho nyuma yo kubyukira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'abadepite, aho muri iyi ntara yakorewe kuri site z'itora zigera kuri 621 zakozwemo n’abakorerabushake basaga ibihumbi 20.

kwamamaza

Aya matora yabaye ku ya 15 Nyakanga (07), aho abaturage bari bazindukiye kuri site z’itora zari zateguwe byihariye kandi mu buryo butandukanye, cyane ko hari n’abaturage bazigezeho saa cyenda z’ijoro, bakahaguma kugeza saa moya; isaha y’itora nyirizina igeze.

Nyuma yo gutora, abaturage bo mu karere ka Rwamagana, Kayonza na Ngoma babwiye Isango Star ko batoye neza ariko basaba uwo batoye kuzabakorera ibyo yabasezeranyije yiyamamaza.

Umwe yagize ati: “ uwo ndamuzi kandi icyizere namugiriye ndakeka n’anbandi bakimugiriye. Icyo nifuza ni uko ibikorwa twazamubonana byatuma n’ikindi gihe twongera kumutora.”

Undi ati: “ narimbizi ko ngomba gutora uzangirira akamaro. Ubundi ko ari abakandida batatu biyamamaje; tugomba kumenya ngo uyu hari ikintu yatugejejeho cyangwa yadukuye aha n’aha, no kujya gutora ukamenya ngo uratora kanaka …njyewe uwo natoye ndamuzi kandi ndamwizeye.”

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba watoreye kuri site y’itora ya Lycee Islamique Rwamagana iherereye mu kagari ka Cyanya, Umurenge  wa Kigabiro, nyuma yo gutonda umurongo nk’abandi baturage, yashimye ubwitabire bw’abaturage bazindukiye ku biro by’itora kandi ari benshi, kugira ngo batore nk’uko bamaze igihe bashishikarizwa kuzitabira amatora.

Ati: “ ndabaza kubashimira ko amatora bayiteguye koko, urebye gutunganya ibiro by’itora, kuhagirira amasuku, kwibutsa abaturage ubwabo; ndavuga ababishinzwe kugira ngo bazinduke kandi bazindutse, baje gutira ari benshi … biragaragara ko bamaze igihe bayitegura kandi bashaka kwihitiramo nkuko bamaze igihe babivuga.”

Mu ntara y’Iburasirazuba,amatora yakorewe kuri site z’itora zigera kuri 621 zifite ibyumba by’itora 4,148 byakozemo abakorerabushake 20,740.

Hari site zari zateguye ibiribwa n’ibinyobwa byo guha umuturage amaze gutora kugira ngo bamurinde inzara n’inyota. Ibyo byarimo ubunyobwa bwo guhekenya, amata ndetse n’ibindi bitandukanye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/YUg5stxDhBM?si=56D0l_VQaUR0r7c1" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 Jul 16, 2024 - 10:12