Iburasirazuba: Ba mutima w'urugo baracyagorwa no gushyira mu bikorwa imihigo baba bariyemeje

Ba mutima w'urugo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko bakigorwa no gushyira mu bikorwa imihigo baba bariyemeje bitewe n’uko bagenerwa ingengo y’imari idahagije, bityo bagasaba ko yakongerwa kugira ngo ibyo bakora bibashe kugera kuri benshi.

kwamamaza

Mu gushyira mu bikorwa imihigo itandukanye hakenerwa ingengo y'imari yo kwifashisha. Gusa ba mutima w'urugo bo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko hari imihigo baba bariyemeje gushyira mu bikorwa ariko bakazitirwa n'ingengo y'imari idashyitse.

Urugero nk'imihigo icyenera gukora ubukangurambaga kandi nabwo bucyenera amafaranga y'ingendo. Bityo bagasaba ko bakongererwa ingengo y'imari kugira ngo babashe kwesa imihigo baba bariyemeje.

Umwe ati "birabangamye cyane ku kwesa imihigo yacu ku ngengo y'imari, tugize umugisha bakatwongerera ibyo dukora uyu munsi ubona bituma abagore bakora bakatwongerera ingengo y'imari twakora ibirushaho, twagenda mu midugudu hose, twagenda mu tugari twose tukazamura iterambere ry'umuryango tugize umugisha wo kongererwa ingengo y'imari".  

Undi ati "kugirango ba mutima w'urugo ku rwego rwo hasi ndetse n'abandi bafatanya babashe kwesa neza imihigo dore ko bagira inshingano nyinshi ugasanga harimo imbogamizi yo kuba badafite ubushobozi cyane nko ku ngendo, twifuzaga ko ubwo buvugizi bwakorwa ba mutima w'urugo bakabasha kujya besa imihigo neza".  

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu ntara y'Iburasirazuba Nyiramucyo Jeannette, nawe yemera ko ingengo y'imari nkeya  ibangamira ishyirwa mu bikorwa imihigo ya ba mutima w'urugo ariko ngo bagerageza gukoresha iyo bahabwa bifuza ko yakongerwa.

Ati "urwego rwose kugirango rukore nuko ruba rufite amafaranga, inzego z'inama y'igihugu y'abagore ziracyafite ikibazo cy'ingengo y'imari, icyo dukora ni ugukomeza gukora ubuvuguzi tugakorana n'inzego z'uturere kugirango zidufashe kuba twakemura icyo kibazo, nubwo tutari dufite iyo ngengo y'imari twarakoze, mu gihe itaraboneka ntabwo tuzareka gukora".     

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba buvuga ko ba mutima w'urugo bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye birimo n'ibyo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere ariko bakazitirwa n'ingengo y'imari nke, bityo ngo bugiye kubakorera ubuvugizi mu turere twabo kugira ngo yongerwe.

Dr. Nyirahabimana Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba ati "icyo bavuga nuko idahagije, nko ku rwego rw'itara ntabwo ihari nkuko bayifuza ariko biterwa n'ubushobozi buba buhari n'ubundi kuko ingengo ihari ijya mu bikorwa bitandukanye ubwo uyu munsi ihari niyo igihe byakwiyongera n'ubundi yakwiyongera, icy'ubushobozi ni nk'iyo bikenewe ko haba ingendo, ko haba igikorwa runaka gisaba amafaranga ariko ubundi habaho ibikorwa byinshi by'ubukangurambaga".         

Nubwo hakiri imbogamizi y'ingengo y'imari yo gushyira mu bikorwa imihigo ya ba mutima w'urugo mu ntara y'Iburasirazuba, bo bagerageza gukoresha nkeya baba bagenewe kandi bakanabikora mu buryo bw'amarushanwa.

Mu kwesa iyo mihigo ya ba mutima w'urugo y'umwaka wa 2023/2024, akarere ka Ngoma niko kaje ku mwanya wa mbere, Bugesera iya kabiri, Kirehe iya gatatu, Rwamagana iya Kane, Nyagatare iya Gatanu, Kayonza iya gatandatu na Gatsibo iya karindwi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Sep 22, 2024 - 15:57