Iburasirazuba: Abaganga bongerewe ubumenyi ku kubaga ndwara ya Hereni

Abaganga bo mu bitaro bya Rwamagana na Kibungo biherereye mu ntara y'Iburasirazuba, bongerewe ubumenyi n'abaganga b'inzobere ku kubaga indwara ya Hereni bakabifatanya no kuvura abayirwaye. Bavuga ko ibyo bizabongerera ubumenyi mu mwuga wabo. Inzego z'ubuzima zivuga ko igikorwa cyo guhugura abaganga kuri iyi ndwara kizafasha mu kongera umubare w'abaganga bazobereye kuyivura, cyane ko bari basanzwe ari bacye.

kwamamaza

Ishema Olivier Concorde ni umuganga ku bitaro by'icyitegererezo bya Kibungo. We na mugenzi we Uwimpuhwe Dorcas, bavuga ko abaganga b'inzobere baturutse i Burayi no muri Amerika, barimo kubafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu kubaga indwara ya Hereni izwi nk'imisuha ifata abagabo.

Bavuga ko bizeye ko ubumenyi bazasigarana buzabafasha mu mwuga wabo.

Ishema yagize ati: “iyo baje kuduhugura no kuduha bumwe mu bumenyi baba bibitseho, nk’abaganga batoya kandi bafite ubushake bwo kugira ibyo tugeraho mu bunararibonye yo kuvura indwara z’imisipa, twumva ari ibintu by’ingenzi kuko ni nkaho baba bari kudusigira ubumenyi bwose baba bafite.”

Uwimpuhwe Dorcas, nawe ati: “ nyuma yuko zigenda [impuguke] tuzakomeza dukorana n’inzobere zisanzwe aha, twimenyereza kuba natwe twabikora turi twenyine. Yego, ubumenyi ni bwinshi biri budusigire.”

Uwamahirwe Zipora; umubyeyi wo mu murenge wa Musha wo mu karere ka Rwamagana, avuga ko abaganga b'inzobere bari gukorera mu bitaro bya Rwamagana bamuvuriye umwana we wari urwaye indwara ya Hereni akaba yakize.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “Ejo ngiye kumva, numva telefoni irasonye, barampamaraga barambwira bati’ ihute, hari abaganga b’inzobere bahari.’ Twahasanze abo bazungu baradufasha nuko baragenda baragakorera none kakize rwose [akana], nta kibazo gafite kuko kararya, karakina. Ubundi kahoraga aria kana kigunze, ubona gafite ibibazo.”

Pasiteri Ntavuka Osee; umuyobozi w'umuryango Rwanda Ligacy of Hope uzana abaganga b'inzobere mu gihugu kugira ngo zifashe mu kubaga indwara zikomeye, avuga ko amaze imyaka 14 muri ibi bikorwa ndetse hari uburyo bakoramo.

Ati: “ tuza kabiri cyangwa gatatu mu mwaka tuje guhugura abaganga ba hano mu Rwanda ndetse no kubaga indwara zikomeye cyane kuko dufite inzobere. Ibyo dukora rero ni indwara nyinshi zitandukanye: abafite ibibyimba byo mu mutwe, abadamu batabyara, indwara z’abavunitse ndetse na kanseri y’amabere.”

Placide Nshizirungu; Umuyobozi w'ibitaro by'intara bya Rwamagana bimwe mu bitaro itsinda ry'abaganga b'inzobere bari gukoreremo, avuga ko aba baganga bari gufasha ibitaro gutanga serivise zihuse dore bifite inzobere imwe mu kubaga indwara zikomeye.

Bari gufasha kandi abaganga bahasanzwe kwihugura ku kubaga izo ndwara.

Yagize ati: “iyo itsinda nkiri ry’abaganga benshi rije bituma benshi babona serivise nuko bikihuta. Bisabiye amataliki yigiye inyuma cyane nuko bikagira ingaruka nziza kuko abarwayi bavurwa kare, badategereje umwanya munini.”

“ ikindi cya kabiri ni uko badufasha mu guhugura abaganga bacu.”

Kuva aba baganga b'inzobere batangira gufasha Guverinoma muri serivise z'ubuvuzi bwo kubaga indwara zikomeye, abarwayi basaga 2 000 nibo bamaze kuvurwa ndetse no guhugura abaganga bo mu gihugu bagera kuri 220.

Ubusanzwe izi nzobere zikorera mu bitaro birimo iby'intara bya Rwamagana,ibya Gihundwe,ibya Kibungo,ibya Nyanza,ibya Kabwayi,ibya Gisenyi,ibya Butare ndetse n'ibitaro bya Nyarugenge.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 4, 2024 - 13:05