
Ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho kugira ngo mubane mu mahoro n’uwo mwashakanye
Jun 2, 2026 - 13:17
Ubushakashatsi bugaragaza ko amahoro yo mu rugo atubakwa buri munsi binyuze mu buryo abashakanye babana, bavugana kandi bakemuramo ibibazo.Nubwo nta rugo rubura ibigeragezo, hari imyitwarire n’indangagaciro bifasha kubaka urugo rurangwa n’urukundo, icyubahiro n’amahoro arambye.
kwamamaza
Mu gihe usanga hari ingo nyinshi zisenyuka bitewe no kutumvikana, impuguke mu mibanire y’abashakanye zivuga ko amahoro yo mu rugo atava ku mahirwe, ahubwo ava ku bushake bw’abashakanye bwo gukomeza kubaka umubano wabo.
Ikintu cya mbere gikomeye mu kubaka urugo rw’amahoro ni ukuganira.Abashakanye bagomba kugira umwanya wo kuganira ku bibazo, ku byifuzo no ku ntego bafite.
Kutaganira bihagije bituma habaho gukeka, kutumvikana no kubika inzika. Iyo umwe yumvise mugenzi we kandi akamuha umwanya wo kwisanzura, umubano urushaho gukomera.
Kubaha uwo mwashakanye nabyo n'inkingi ikomeye y’urugo rwiza.Kubaha ntibigarukira ku magambo gusa, ahubwo bigaragarira mu bikorwa bya buri munsi.
Kwirinda gutukana, gutesha agaciro mugenzi wawe imbere y’abana cyangwa abandi bantu, no guha agaciro ibitekerezo bye bituma urukundo rukura kandi amahoro akarushaho kwiyongera.
Kwizerana nabyo ni urufatiro rw’umubano urambye kuko iyo umwe adashidikanya ku cyizere cya mugenzi we, bituma habaho ituze n’umutekano mu rugo.
Abahanga bavuga ko kubeshyana, guhishanya amakuru y’ingenzi cyangwa kutubahiriza amasezerano byangiza icyizere kandi bikaba intandaro y’amakimbirane menshi.
Kubabarirana n'ikintu nacyo cy'ingenzi kuko tuzi ko nta muntu utagira amakosa,kuko mu rugo habamo ibihe byo kutumvikana cyangwa gukora amakosa.
Kubabarira ntibivuze rero kwibagirwa byose ako kanya, ahubwo ni icyemezo cyo kutemera ko amakosa yabaye impamvu yo gusenya urugo. Abashakanye bazi kubabarirana bakunze kugira amahirwe menshi yo kubana igihe kirekire mu mahoro.
Gufatanya inshingano
Mu rugo rwiza,ntibiba iby'umuntu umwe gusa ahubwo gufatanya mu mirimo yo mu rugo, mu kurera abana no mu gufata ibyemezo bituma buri wese yumva afite uruhare kandi yubahwa n'uwo bashakanye,kuko iyo umwe yumva yikoreye umutwaro wenyine, bishobora gutera umunaniro n’amakimbirane.
Kwirinda guhora ushaka gutsinda impaka nabyo biza mu bintu by'ingenzi,kuko hari abashakanye bumva ko buri mpaka zigomba kugira utsinda n’utsindwa. Nyamara impuguke zigaragaza ko mu rugo rwiza icy’ingenzi atari ugutsinda impaka,ahubwo ari ugushaka igisubizo cyubaka umubano.
Rimwe na rimwe bisaba kwemera ko mugenzi wawe afite ukuri cyangwa gushaka inzira ihuza impande zombi.
Urukundo kandi ntirugomba kugaragarira gusa mu minsi mikuru cyangwa ku munsi w’ubukwe,kuko amagambo meza, gushimira mugenzi wawe, kumwitaho no kumwereka ko afite agaciro bifasha urukundo gukomeza kuba rushya.
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko abantu benshi bumva bishimye iyo babona ko ibyo bakora bishimwa n’abo babana.
Amahoro yo mu rugo asaba ko abashakanye batekereza ku nyungu rusange kurusha inyungu zabo bwite.Gufata ibyemezo bifitiye akamaro urugo rwose, aho gushyira imbere ibyifuzo byawe gusa, bituma habaho ubwumvikane n’ubufatanye.
Bityo rero kubana mu mahoro n’uwo mwashakanye si ibintu bibaho ku bw’impanuka,ahubwo bisaba kuganira, kubahana, kwizerana, kubabarirana no gufatanya inshingano za buri munsi. Nubwo habaho ibihe bikomeye, abashakanye bashyira imbere urukundo n’ubwumvikane baba bafite amahirwe menshi yo kubaka urugo rukomeye kandi rurangwa n’amahoro arambye.
Nk’uko umugani ubivuga, "Urugo rwubakwa n’abarugize." Buri wese afite uruhare mu gutuma urugo rwe ruba ahantu h’amahoro, urukundo n’umutekano.
By Diane Batsinda
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


